Nyagatare: Imiryango yararaga hanze yamaze kubona icumbi

Imiryango ine yo mu Kagari ka Bibare, Umurenge wa Mimuli yasenyewe n’ituritswa ry’intambi abayigize bari bamaze icyumweru bacumbikirwa n’abaturanyi n’ubwo bamwe bahitagamo kurara mu birangarira by’amazu yabo. Iyo miryango ubu yamaze kubona amazu ikodesha mu gihe ikibazo cyabo kikigwaho.

Mu matariki 15 Mutarama 2022 nibwo iyi miryango yasabwe kuba ivuye mu ngo kubera ko hari hagiye guturitswa intambi. Iyo miryango ngo yaragarutse isanga amazu yose yaguye n’ibyari biyarimo byangiritse.

Ubusanzwe aha hantu hari hatuye imiryango 12 mu gutangira gukora umuhanda Nyagatare-Rukomo,imiryango umunani ihabwa ingurane irimuka naho imiryango ine iba ariyo ihasigara.

Aba baturage nyuma yo gusenyerwa ku bufatanye bw’ubuyobozi na kompanyi ya Stecol ikora umuhanda ari nayo yaturikije intambi, buri muryango wahawe amafaranga y’u Rwanda 30,000 harimo 10,000 frs yo gukodesha inzu n’aho andi akaba yo guhaha no gushaka ibindi bikoresho baba bifashisha.

Gusa ariko aba baturage bifuza ko bahabwa ingurane bakimukira ahandi aho bahsobora kwizera umutekano wabo n’ibyabo.

Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare Gasana Stephen uherutse gusura aba baturage avuga ko ikibazo cyabo kirimo gushakirwa umuti.

Avuga ko bamaze kumenya ikibazo bajyanyeyo na RTDA ndetse na kompanyi yatsindiye gukora uyu muhanda basanga uretse amazu yangirika kubera ituritswa ry’intambi hari n’ikibazo cy’amazi ava aho ziturikirizwa akangiza imirima y’abaturage.

Ati “Imirima yangijwe n’imivu y’amazi twasabye ko ibarurwa kugira ngo abaturage bishyurwe hanubakwe inzira y’ayo mazi. Naho amazu yasenywe n’ituritswa ry’intambi, turimo kuganira kugira ngo turebe uko banyirayo bafashwa.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka