Nyagatare: Ikiraro gihuza Nyagatare na Rukomo cyafunzwe

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buremeza ko ikiraro gihuza Umurenge wa Nyagatare n’uwa Rukomo cyamaze gufungwa kubera umutekano w’abaturage.

Icyo kiraro giherereye mu Murenge wa Nyagatare cyari giteye impungenge,ubuyobozi buhitamo kugifunga kibanza gusanwa
Icyo kiraro giherereye mu Murenge wa Nyagatare cyari giteye impungenge,ubuyobozi buhitamo kugifunga kibanza gusanwa

Mushabe David Claudian umuyobozi w’akarere avuga ko icyo kiraro cyafunzwe ku wa Kabiri tariki 10 Nyakanga 2018, nyuma yo kubona ko cyangiritse hirindwa ingaruka zagera ku baturage bagikoresha.

Yemeza ko mu cyumweru gitaha kizatangira gukorwa bundi bushya kuko amasezerano yamaze gukorwa.

Agira ati “RTDA niyo dutegereje gusa kuko yamaze gutanga isoko, rwiyemezamirimo arahari, barasuye baravuga ko icyumweru gitaha bazatangira gukora ikiraro.”

Abaturage bakoreshaga icyo kiraro basabwe kuba bakoresha umuhanda wa Cyabayaga.

Bamwe mu baturage na bo bavuga ko bari bafite impungenge zacyo ku buryo bahanyuraga bigengesereye.

Nshimiyimana Bosco waganiriye na Kigali Today mbere y’uko icyo kiraro gifungwa yavuze ko yahanyuraga afite impungenge z’umutekano we.

Ati “Mpanyura mfite impungenge ndetse abatahamenyereye bo birabagora kwambuka, birashoboka ko abantu bagwamo kiramutse kidasanwe vuba.”

Icyo kiraro kiri hejuru y’umugezi w’umuvumba, cyaherukaga gusanwa n’ingabo z’igihugu umwaka ushize, mu cyumweru cyahariwe ibikorwa by’ingabo mu guteza imbere abaturage.

Iyangirika ryacyo, rigira ingaruka ku baturage b’imirenge ya Rukomo, Gatunda, Mukama, Karama na Kiyombe baza guhahira cyangwa gushaka serivisi mu Mujyi wa Nyagatare.

Impamvu yatumye icyo kiraro gisenyuka,ngo cyaba cyaranyuzweho n’imodoka ifite uburemere burenze toni 20 kuko ari zo cyagenewe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka