Nyagatare: Ibyaha byambukiranya imipaka byaragabanutse hasigara icy’ubujura bw’inka - Guverineri Gasana

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, avuga ko n’ubwo ibyaha byambukiranya imipaka byagabanutse, ariko nanone hakwiye gushyirwa imbaraga mu bujura bw’inka nazo zambutswa umupaka, zikajyanwa mu bihugu by’abaturanyi.

Guverineri Gasana asaba abo bireba guhagurukira ubujura bw'inka bwambukiranya imipaka
Guverineri Gasana asaba abo bireba guhagurukira ubujura bw’inka bwambukiranya imipaka

Yabitangaje ku wa Gatandatu tariki ya 18 Werurwe 2023, mu nama yamuhuje n’abarinzi b’ibyambu mu Karere ka Nyagatare.

Iyi nama yari igamije kurebera hamwe ibyagezweho ndetse no kwishimira ko abacuruzaga magendu bigishijwe bakabireka, babaka bariteje imbere.

Guverineri Gasana n’ubwo nta mibare y’igabanuka by’ibyaha byambukiranya imipaka yagaragaje, ariko yavuze ko byagabanutse ku rugero rwiza, n’ubwo ngo hagikenewe izindi mbaraga.

Yagize ati “Ndagira ngo mbashimire ku kuba byarashobotse mukaba aba mbere kandi byari ibyanyu. Mukomeze ubwo bufatanye no kubahiriza gahunda za Leta. Mushyiremo izindi mbaraga mu kurwanya magendu no guca burundu kanyanga.”

Inzego zitandukanye zitabiriye ibyo biganiro
Inzego zitandukanye zitabiriye ibyo biganiro

Yasabye abayobozi kandi gusuzuma no kuvugurura amasezerano y’umudugudu utarangwamo icyaha.

Zimwe mu ngamba zakoreshejwe mu gukumira ibyaha byambukiranya imipaka, harimo gutanga imirimo ku bahoze muri ibyo bikorwa cyane kwambutsa kanyanga muri gahunda yiswe ‘Cross Boarder Project’, bakaba ari na bo barimo gufatanya n’inzego z’umutekano mu gufata abakibyishoramo.

Guverineri Gasana yavuze ko n’ubwo hari intambwe yatewe mu gukumira ibyaha byambukiranya imipaka hadakwiye kubaho kwirara, kuko ngo muri iyi minsi hanagaragaye ikindi kibazo cy’ubujura bw’amatungo bwambukiranya imipaka.

Ati “Rwose mwaragerageje kugabanya ibyaha byambukiranya imipaka, magendu na kanyanga ariko ubu hadutse ubujura bw’inka zambutswa umupaka zijya mu bihugu bituranyi. Mushyiremo imbaraga n’icyo kibazo kirangire.”

Bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo
Bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, aherutse gutangariza Kigali Today ko inzoga ya kanyanga yagabanutse ku buryo basigaye bafata litiro zitagera ku 2,000 mu kwezi, nyamara mbere harafatwaga izirenga 6,000.

Abahoze mu bikorwa byo gutunda no gucuruza kanyanga muri Nyagatare, barashima uburyo Leta yabibakuyemo ikabaha imirimo yo kwiteza imbere, ubu akaba ari bo bafata bagenzi babo bataracika kuri iyo ngeso.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka