Nyagatare: Ibimasa bibagwa kuri Noheri bibanza kumurikirwa abaturage
Abaturage b’umudugudu wa Kimaramu, Akagari ka Kamagiri Umurenge wa Nyagatare, ibimasa bizabagwa kuri Noheri byabanje kwerekwa abaturage kugira ngo bibonere ubwiza bw’inyama bazarya.

Umugoroba ubanziriza Noheri hirya no hino mu Karere ka Nyagatare, abaturage bahahaga ibiribwa bazafungura kuri Noheri.
Mu mujyi wa Nyagatare habazwe inka 11 ariko ngo kuri Noheri bwite hazabagwa izirenga 20, nk’uko veterineri w’ibagiro rya Nyagatare yabitangarije Kigali Today.
Imitako hamwe na hamwe yari yose, Banki ya Kigali ho abakozi bari bambaye ingofero ziranga iminsi mikuru mu gihe batangaga serivisi.

Ahitwa ku Kimaramu mu kagari ka Kamagiri, umwe mu bacuruzi yari yishimiye abakiriya kuko babaye benshi ugereranyije n’indi minsi.
Ati "Imyaka yarapfuye kubera izuba ariko hari dukeya turimo kuboneka, Noheri yambereye nziza kuko nazanye imifuka itatu y’ibirayi ariko ubu nsigaranye ibiro nka 70 gusa."
Aha, abazabaga mu gitondo kuri Noheri babanje kwereka abaturage ibimasa bazabaga kugira ngo bizere ko bazabona inyama nziza.

Umwe mu baturage ati "Ntureba biriya bimasa, ni byo tuzarya ejo, ba nyirabyo babanje kubitambagiza aha hose nyine kugira ngo twizere ko tuzarya inyama nziza cyane."
Muri uyu mudugudu ikiro cy’inyama ni amafaranga y’u Rwanda 2500, mu gihe mu mujyi wa Nyagatare ari 3,000Frs.


Ohereza igitekerezo
|