Nyagatare: Ibagiro niryuzura nta modoka zizongera gutwara amatungo

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyagatare, Hategikimana Fred, avuga ko ibagiro rya kijyambere rya Nyagatare ririmo kubakwa niryuzura, nta modoka zizongera gupakira amatungo ahubwo zizajya zipakira inyama zayo.

Imirimo yo kubaka ibagiro rya kijyambere rya Nyagatare iragana ku musozo
Imirimo yo kubaka ibagiro rya kijyambere rya Nyagatare iragana ku musozo

Ababaga amatungo mu ibagiro risanzwe rya Nyagatare, bavuga ko ritakiri ku rwego rwo kubagirwamo mu buryo bugezweho, kubera ubuto no kutagira ibikoresho bihagije.

Umwe ati “Hari abantu baba bashaka kubagisha inka mu buryo bwihuse, ku buryo gukoresha ibyuma bisanzwe bitinda, byongeye hakabaho no gukata uruhu rwose, dukeneye ibagiro rya kijyambere.”

Bugingo Desire, umwe mu baguzi b’inyama avuga ko batizera neza ubuziranenge bwazo, bitewe n’aho amatungo abagirwa hatajyanye n’igihe kandi hakaba hanashaje.

Ikindi ariko bavuga ko habonetse ibagiro rya kijyambere bishobora gutuma ibiciro by’inyama bigabanuka.

Agira ati “None se abantu babagira hasi wakwizera ute ubuziranenge bw’inyama? Ariko hanabonetse ibagiro rya kijyambere birashoboka ko n’ibiciro byagabanuka, kuko inyama zirahenze cyane.”

Hashize umwaka hubakwa ibagiro rya kijyambere mu Mudugudu wa Mirama ya kabiri, Akagari ka Nyagatare Umurenge wa Nyagatare, biteganyijwe ko rizuzura muri Kanama uyu mwaka.

Abacuruzi b’inyama bizera ko noneho zizaba zifite ubuziranenge kandi mu buryo bwihuse, byongeye ngo n’Akarere kakazabyungukiramo kuko nta misoro izongera kunyerezwa.

Aganira na Radio Nyagatare, Hategikimana yavuze ko iri bagiro niryuzura, batazongera kohereza amatungo ku isoko ahubwo bazajya bohereza inyama.

Yagize ati “Muri gahunda inka zose zigomba kujya zibagirwa aha, ahubwo inyama zikaba arizo zitwarwa ku masoko atandukanye mu Gihugu, kurusha uko byaba ari inka zijya ku Gisenyi, i Kigali n’ahandi.”

Ikindi avuga ko inka zajyaga zibagirwa mu mabagiro atandukanye mu Mirenge igize Akarere ka Nyagatare, zose zizajya zizanwa ku ibagiro rya kijyambere zikaba ariho zibagirwa.

Ibagiro rya Nyagatare rizaba rifite ubushobozi bwo kubaga inka 200 ku munsi, ihene 400 n’intama 300, rikazatanga akazi ku bantu barenga 50.

Biteganyijwe ko rizuzura ritwaye Miliyari imwe n’igice y’amafaranga y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibyo bintu ntabwenge bwinshi nshyizemo ariko ndumva bigoye ibaze nawe ubaye uri umubazi ibagiro rikaba riri mumurenge umwe mukarere kose ugategekwa kujya kuribagiramo ukuye Inka nko muri kirometero mirongo 30 namwe mwese muzi neza uko akarere ka Nyagatare Kangana nonese mubihuza mute nuko igiciro cy’inyama kizagabanukayo kdi hazaba hiyongereyeho transport cost n’ikiguzi cyo kubagira muri iryo bagiro???

Njye mbabazwa numunyamakuru wigira umusesenguzi kdi yarize ibihekane ningombajwi

Kkkkk yanditse ku itariki ya: 5-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka