Nyagatare: Hari amazina y’ahantu akomoka ku biti

Amwe mu mazina yahawe tumwe mu duce tugize Akarere ka Nyagatare, ashingiye ku biti cyangwa imiterere yaho uretse hari n’ashingiye ku kuntu abantu bahabaye.

Mu gukora iyi nkuru twifashishije abantu bafatwa nka ba- kavukire ya Nyagatare kuko aka Karere ubusanzwe gatuwe n’abantu bagiye bahimukira bakurikiye ubutaka bugari kandi bukiri isugi.

Senateri Fulgence Nsengiyumva, avuga ko ubusanzwe ibice binini byari ishyamba ariko hatuwe n’abanyankore b’Abahima bavuga ururimi rw’ikinyankore baza kuhava uko ubutaka bororeragaho bugenda buba butoya kubera abanyarwanda bahimukiraga bahitamo kwisubirira mu Gihugu cyabo.

Iyi ngo niyo mpamvu hari amazina ari mu rurimi rw’ikinyankore, urugero Magashi muri Pariki y’Akagera, Rwempasha, Kabare, Mahega n’andi.

Cyakora we avuga ko hari amazina yahawe ahantu bikekwa ko hari habi ku bahatuye hagahabwa izina rituma n’undi uzahimukira atahatura.

Ati “Kwa muganga hariya hitwaga mu Ruhanda, inka zakundaga kuharwarira bigatuma abantu bahimuka kuko kera iyo waturaga ahantu ukaharwariza inka wahitaga wimukira ahandi.”

Uwitwa Muhoza, avuga ko izina Nyagatare rishobora kuba rivuga agasoko (Akatare)cyangwa ibuye ugendeye ku rurimi rw’ikinyankore.

Unarebye aho umusozi witwa Nyagatare uri wakwemera ko iri zina rishobora kuba rikomoka ku ibuye koko. Umusozi witwa Nyagatare ubundi ni haruguru y’ibitaro bya Nyagatare, kuri Sitasiyo ya RAB, ibuye rirahari abahagenda barabizi, ahakorera WASAC, G.S Nyagatare no kuri Paruwasi gatolika ya Nyagatare.

Ahandi hitiriwe ibuye ni umusozi witwa Kabare mu Murenge wa Rwempasha.
Uwatuye ahitwa Barija bwa mbere ubanza haramubereye heza atekereza ko hari n’abandi bazahaza ahita Bazaza –Barija.

Nsheke, iri zina ryo rikaba ngo rikomoka ku giti kitwa ikiziranyenzi kera bakoragamo imiheha yo kunywesha inzoga. Umuheha rero mu kinyankore nyine witwa Orusheke, kubera ko aha hantu habaga ibiziranyenzi byinshi bahitamo kuhita Nsheke kimwe na Rwinsheke mu Murenge wa Gatunda.

Izina Rwempasha ryo abahatuye bashobora kuba barabyaraga impanga cyane kuko burya nizo bahitiriye. Mu rurimi rw’abahahaye izina, impanga zitwa empasha, ariho havuye izina Rwempasha.

Agira ati “Amazina y’aka gace iyo ugiye kureba akomoka ku banyankore b’Abahima,yaba Nsheke bikomoka ku biti byakorwagamo imiseke, Barija bivuze Baraza, Kabare bivuze Akabuye, Nyagatare byavuga kuko agasoko babyita Akatare cyangwa bigakomoka ku Akabuye, Rwempasha, empasha burya ni impanga, n’ahandi n’ahandi.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka