Nyagatare: Hari abasangwamo Covid-19 ntibishyire mu kato nk’uko babisabwa

Hari bamwe mu basanzwemo Covid-19 batishyira mu kato nk’uko babisabwa, ahubwo bagakomeza ibikorwa byabo bavuga ko batabona ababibakorera, nyamara amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima avuga ko umuntu ugaragaweho ubwandu yishyira mu kato ubwe n’abo babana ntibasohoke mu rugo mu gihe cy’iminsi 10.

Ibyo ariko hari abatabyubahiriza, urugero ni umuturage wo mu mudugudu wa Mugari akagari ka Rutaraka yapimwe Covid-19 ku wa Gatatu tariki ya 21 Nyakanga 2021, bayimusangamo n’umugore we.

Nyamara ku wa Gatandatu tariki ya 24 Nyakanga 2021, ku makuru yahawe n’abaturage kubera impungenge z’umuturanyi wakabaye adasohoka iwe, umunyamakuru wa Kigalitoday yamusanze mu murima wasaruwemo imyaka aragiye ihene ze.

Yemereye umunyamakuru ko koko bamusanzemo Covid-19 n’umugore we ndetse anakeka ko n’abana bane bafite bashobora kuba bayifite akurikije ibimenyetso ababonana.

Ati “Bapimye umuturanyi bayimusangamo bituma natwe tujya kwipimisha bayidusangamo jye n’umugore, kandi nari maze iminsi ndwaye umutwe n’ibicurane. Gusa abana ntibapimwe kuko n’ubwo babantumye bwari bwije sinabajyanyeyo.”

Avuga ko we yumva yoroherwa ariko umugore we afite intege nkeya ndetse ngo n’abana na bo n’uko.
Yongeraho ko kuba yiragirira amatungo arenze ku mabwiriza abaganga bamuhaye, ari uko nta kundi yabigenza atabona uyamuragirira.

Agira ati “Ubundi zaragirwaga n’abana ariko n’ubwo batapimwe na bo bigaragara ko barwaye. Nahisemo kuba ari jye wiragirira kuko jye mpura n’abantu nkabahunga ariko abana ntibyashoboka. Ikindi ntaziragiriye zaragirwa na nde, ko icyo umudugudu udufasha ari ukuduha amazi gusa?”

Avuga ko izindi nama yahawe zose azubahiriza ariko gusohoka kuragira amatungo byo abikora kugira ngo aticwa n’inzara.

Mu kiganiro aheruka kugirira kuri RBA, Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Daniel Ngamije, yavuze ko uko abantu bubahiriza amabwiriza ari ko imibare y’abandura igabanuka kandi bigafasha n’abantu gusubukura ibikorwa byabo.

Yongeyeho ko Guma mu Rugo atari ukuzenguruka Isibo ahubwo ari ukuguma mu rugo nk’uko bisabwa.

Minisitiri Ngamije yanavuze ko iminsi itanu yongereweho ku turere turi muri Guma mu Rugo ndetse n’imirenge iherutse gushyirwa muri iyo gahunda, abantu bakwiye kuyihanganira bakubahiriza amabwiriza kuko ari yo izatanga ishusho y’uko abantu bashobora kongera gukomorerwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka