Nyagatare: Hari abagore bahohoterwa kuko abana babo batewe inda

Bamwe mu bagore mu Mirenge ya Rwimiyaga na Nyagatare bafite abana basambanyijwe bagaterwa inda, bavuga ko bakorerwa ihohoterwa n’abagabo babo bashinjwa kurera nabi nyamara bo bumva kurera byakabaye inshingano yabo bose.

Abagore n'abagabo bafite inshingano zingana ku burere bw'abana babo
Abagore n’abagabo bafite inshingano zingana ku burere bw’abana babo

Umubyeyi tutashatse gutangaza amazina ye wo mu Murenge wa Rwimiyaga, avuga ko umukobwa wabo agiterwa inda ngo yahuye n’ibibazo byinshi azizwa kurera nabi.

Uyu ngo umwana yarinze ajya kubyara nta kintu na kimwe umugabo abafasha, kuko yanabimye amafaranga y’urugendo bajya kwa muganga.

Ati “Umwana yafashwe n’inda njya kumureba aho akora anyima amafaranga, aho yakoraga nibo bayampaye, mba kwa muganga ntakugemurirwa. Twarinze dutaha atahageze yewe nta n’ifu y’igikoma twahasanze.”

Undi wo mu Murenge wa Nyagatare avuga ko n’ubu agifite ihungabana ry’amagambo abwirwa n’umugabo we, nyuma y’uko abakobwa babo babiri batewe inda.

Umugabo ngo yamubujije amahoro kuko adashaka ko abo bana bakomeza kuba mu rugo.

Agira ati “Umugabo ahora ambwira ngo nta bagore batatu ashaka mu nzu ye, akambwira ngo fata abo bana ubohereze basange abagabo babo niba atari ibyo sinzongera kuguhahira, ubu tubayeho nabi ntahaha byose nijye bireba.”

Umuyobozi w’Umuryango utari uwa Leta wita ku burenganzira bw’abagore n’abakobwa, Empower Rwanda, Olivia Kabatesi, avuga ko ababyeyi b’abagore badakwiye guhohoterwa n’abagabo babo, kubera umwana yasambanyijwe agaterwa inda kuko bose bamufatanyije ahubwo bagasangiye n’ikibazo bagize.

Agira ati “Hari abagabo bahohotera abagore babo bababwira ngo nibajyane n’ibigoryi byabo cyangwa indaya zabo, nyamara bakirengagiza ko nabo bafite inshingano zo kurera, aho kubiharira abagore gusa.”

Avuga ko nyuma yo kubona ko hari abana b’abakobwa basambanywa bakabyara bagatangira inshingano zo kurera kandi nabo bakiri abana bakeneye kurerwa, basanze ababyeyi bafite uruhare runini mu gukumira ihohoterwa ry’abana babo.

Ibi ngo nibyo byatumye bahitamo bamwe mu babyeyi b’inyangamugayo bafashije abana babo bamaze gutwita bahabwa inyigisho ku burenganzira bw’umwana no kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo ariko no kubigisha ku buzima bw’imyororokere kugira babiganirize abana babo.

Olivia Kabatesi
Olivia Kabatesi

Ati “Twashatse kugira ababyeyi b’inyangamugayo bahagarariye abandi kugira ngo bajye guhugura bagenzi babo, ku kurwanya amakimbirane mu ngo ndetse no kubigisha ku buzima bw’imyororokere, kuko twasanze abana benshi batwara inda baturuka mu miryango irangwamo amakimbirane ndetse no kutamenya ubuzima bw’imyororokere.”

Avuga ko mu bushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko bamwe mu bana basambanyijwe, babikorewe n’ababareraga kubera ko ababyeyi babo bafite ubukene.

Ababyeyi bibukijwe ko gukena bidakwiye gutuma baragiza abana babo, ahubwo bakwiye gukora ibishoboka byose bakarera abana mu bushobozi bucye bafite.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, Murekatete Juliet, avuga ko iki kibazo cy’abagore bahohoterwa kubera ko hari umwana watewe inda gihari, ariko hatangiye ubukangurambaga bwo kubirwanya.

Avuga ko ababyeyi bakwiye kumva ko bose bafite inshingano zo kurera abana babyaye, aho guteshuka ku nshingano umwana yatwara inda bikazana amakimbirane hagati yabo, aho umugore ahinduka ikindi kintu umugabo akiyibagiza ko na we yari afite inshingano zo gutanga uburere.

Mu bukangurambaga bukorwa ngo abantu bibutswa icyo umuryango bisobanuye, aho abagabo nabo bibutswa ko bafite inshingano zo kurera.

Ati "Umugabo afite uruhare rwo gufatanya n’umugore mu kurera umwana kuko akeneye impanuro ze, akeneye kumva inama ze, bagafatanya bose mu rugo aho baboneye umwanya bakicara bakaganiriza abana bakabaha urukundo. Ntibyagombye kuba umwana yahura n’ikibazo ngo bamwirukane cyangwa yitwe uwa nyina, ahinduke icyo ngicyo na nyina ahinduke icyo, ahubwo umwana yagahuye n’ikibazo bakicuza impamvu barangaye ku burere yagombaga guhabwa."

Asaba ababyeyi kwegera abana babo bahuye n’ikibazo cyo guterwa inda, bakabafasha kurera abo babyaye ndetse bakanabasubiza mu mashuri.

Mu Karere ka Nyagatare, Empower Rwanda ubu ifasha abana 200 basambanyijwe bagaterwa inda, aho bigishwa imyuga itandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka