Nyagatare: Inzu 61 zasambuwe n’umuyaga, umwana umwe arakomereka (ivuguruye)

Ku i saa yine za mu gitondo zo kuri uyu wa gatatu tariki ya 18 Ukwakira 2023, umuyaga utari mu mvura wasambuye inzu ndetse wangiza n’intoki kuk zaguye hasi, mu Kagari ka Gacundezi na Nyarupfubire mu Murenge wa Rwimiyaga.

Umuyaga ukaze wasambuye inzu z'abaturage
Umuyaga ukaze wasambuye inzu z’abaturage

Umwe mu baturage yavuze ko mu ma saa yine z’igitondo bumvise inzu zivaho ibisenge gusa n’ivumbi ryinshi.

Ati “Biriya si ibintu, twabonye amazu aguruka gusa ikirere cyari amabati gusa ku buryo wagejeje bimwe muri kilometero ebyiri, ivumbi ryari ryuzuye ikirere. Imana ni yo yatabaye naho ubundi wari umutererano.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimiyaga, Bagabo Anthony, avuga ko inzu zavuyeho ibisenge harimo izituwemo 37, harimo zirindwi (7) zasumbutse byoroheje, izindi zikaba zari izakodeshwaga, amaduka, ibikoni n’ububiko bumwe.

Avuga ko ubu abo inzu zabo zavuyeho ibisenge bacumbikiwe n’abaturanyi babo, naho abari mu z’ubucuruzi zikodeshwa bakaba bashakiwe izindi bakodesha batishyuye ako kanya.

Icyihutirwa ariko ngo bagiye gushyiraho umuganda w’abaturage ku buryo batabara vuba, mu gihe bategereje ko hari izindi nzego zabafasha.

Ati “Ubu tugiye gushyiraho umuganda w’abaturage kugira ngo dufashe bariya bantu basubire mu ngo zabo vuba. Ariko nanone na MINEMA hari uko ijya ifasha nabyo bizaza bisanga ibyo twakoze.”

Akangurira abaturage kuzirika ibisenge by’inzu zabo, ariko bakanatera ibiti bikikije inzu kugira ngo bigabanye ubukana bw’umuyaga.

Naho ku mwana wakomeretse avuga ko yahise ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Rwimiyaga aravurwa arataha, kuko n’ubwo yatemwe n’ibati mu mutwe bitari bikabije.

Inkuru turacyayikurikirana…

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka