Nyagatare: Hakozwe umukwabo wo kureba amata atuzuje ubuziranenge
Abanyamahoteri n’amaresitora bo mu karere ka Nyagatare barakangurirwa kujya baha Abanyarwanda amata mazima akuwe ku makusanyirizo azwi. Icyemezo kandi kireba n’aborozi kugira ngo hirindwe kugaburira abanyarwanda amata adafite ubuziranenge.
Ibi ni ibyatangajwe na Stanley Muganwa, Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe ubukungu, mu gikorwa cyo gusuzuma isuku ku ikusanyirizo rya Nyagatare, mu mahoteri no muresitora.
Iri suzuma ryahereye ku ikusanyirizo ry’amata rya Nyagatare Dairy Farmers and Marketing. Hifashishwaga icyuma gipima ubuziranenge bw’amata cyatanzwe n’uruganda inyange.

Jean Vianney Minani basanze amata ye arimo amazi, avuga ko we ari umucunda gusa ahubwo amazi aba yashyizwemo n’aborozi bayamuha. Avuga ko atazongera kugemura ayo atipimiye ubwe kugira ngo atazongera guhomba.
Mu maresitora atandatu na hoteri abiri byasuwe, hamwe niho amata y’aho yagaragayemo amazi. Nyirayo yatangaje ko ari amata yagemurirwaga n’umworozi, ariko ahita afata n’icyemezo cyo kumusezerera yiha ingamba zo kujya akoresha amata akuye ku ikusanyirizo gusa.
Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe ubukungu, avuga ko uyu mwanzuro wo kwita ku isuku y’amata wafashwe mu rwego rwo gukumira ibihombo aborozi bahura nabyo. Ati: “Ntibyumvikana ukuntu litiro zigera ku bihumbi bitanu zirukanwa n’uruganda inyange kubera ko zagaragayemo amazi”.
Kuri ubu ngo nta muntu wemerewe gucuruza amata atanyuze ku ikusanyirizo n’uyu mwanzuro ukaba ureba n’abanyamahoteri n’amaresitora, nabo batagomba kugura amata kubayafite ku magare, nk’uko yakomeje abitangaza.
Muyindi myanzuro kandi ni uko umuntu uzajya ufatanwa amata arimo amazi azajya ayamburwa akabikwa akayasubizwa nyuma y’amasaha 24, kuko atabasha kuyagurisha abandi bantu, akamara iminsi igera kuri itatu amata ye atakirwa ku ikusanyirizo.
Ikindi kandi ni uko kubufatanye n’uruganda inyange, buri kusanyirizo ry’amata rigiye kubona imashini isuzuma amata yitwa Lactoscan.
Dan Ngabonziza
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|