Nyagatare: Guverineri Mufulukye yasabye abayobozi gukosora ibyangiza isura y’akarere

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred arasaba abayobozi mu Karere ka Nyagatare gukora batizigama no gukosora ibyangiza isura y’akarere.

Guverineri Mufulukye yasabye abayobozi gukemura ibibazo byangiza isura y'akarere
Guverineri Mufulukye yasabye abayobozi gukemura ibibazo byangiza isura y’akarere

Yabibasabye ku wa 11 Mutarama 2020, ubwo yatangizaga umwiherero w’iminsi itatu, uhuje abagize inama njyanama, abafatanyabikorwa mu iterambere, abayobozi na bamwe mu bakozi b’akarere ubera mu karere ka Rwamagana.

Guverineri Mufulukye Fred afungura uyu mwiherero, yasabye ko waba umwanya mwiza wo kwisuzuma bareba uko bahagaze, no gufata ingamba zigamije gukomeza no kwihutisha iterambere n’imibereho myiza y’Abaturage.

Guverineri Mufulukye yabwiye abitabiriye uyu mwiherero ko hari intambwe imaze guterwa mu iterambere ry’Akarere ka Nyagatare, ariko ko urugendo rukiri rurerure kugira ngo icyerekezo cy’Akarere n’Igihugu muri rusange kigerweho, asaba buri wese uri mu nshingano gukora atizigama.

Ati "Muri uyu mwiherero ndabasaba gusasa inzobe mukavugisha ukuri, kugira ngo mushobore gufata ingamba nyazo zibaganisha ku byo mwiyemeje nk’Akarere. Ahakigaragara ibikwiye gukosorwa byangiza isura y’Akarere twibaze ngo kuki ibi bibazo bikigaragara kandi duhari?"

Abayobozi basabwe gukemura ibibazo by'abaturage
Abayobozi basabwe gukemura ibibazo by’abaturage

Yakomeje agira ati “Ndabasaba ko muri uyu mwiherero mufata ingamba z’uburyo bwo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo biba byarafashwe."

Yabasabye by’umwihariko gukemura ikibazo cy’abangavu baterwa inda n’abana bugarijwe n’imirire mibi kuko byangiza isura y’akarere.

Guverineri Mufulukye yasabye abayobozi n’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Nyagatare kuganira no gufata ingamba zo gukurikirana gahunda zitandukanye zirimo; imikoreshereze y’ubutaka, gukangurira abaturage kwitabira ubwisungane mu kwivuza, Ejo Heza, kuvugurura imijyi na za centres z’ubucuruzi n’ibindi.

Mu bibazo byagaragajwe bikiri imbogamizi ku iterambere harimo kuba hari bamwe mu baturage badakozwa ibyo gukoresha inyongeramusaruro mu buhinzi, kuba inganda zitunganya kawunga ari nkeya, kuba nta ruganda rw’inyama ruhari n’ibindi bijyanye n’imyumvire.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka