Nyagatare: Gitifu w’akagari afunzwe akekwaho guhishira uwasambanyije umwana

Ku wa Kane tariki 09 Kamena 2022, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwafunze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gishororo, Umurenge wa Mukama, Nsabimana Jean de Dieu, akurikiranyweho icyaha cyo kwaka indonke kugira ngo ahishire uwasambanyije umwana.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, avuga ko Nsabimana nyuma yo kumenyeshwa isambanywa ry’umwana yegereye uwakoze icyaha, Tuyizere Phocas w’imyaka 28 y’amavuko, amuca Amafaranga y’u Rwanda 100,000 kugira ngo amuhishire ku cyaha yakoze, cyo gusambanya umwana w’imyaka 16. Ni icyaha Tuyizere Phocas yakoze ku wa 11 Mata 2022 mu Kagari ka Gishororo.

Nsabimana ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Mimuli mu gihe iperereza rikomeje, kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Ingingo ya 04 y’itegeko No 54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 yerekeye itegeko ryo kurwanya ruswa, iteganya ko umuntu usaba, wakira cyangwa utanga indonke, iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’Amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

RIB iributsa abantu bose ko itazihanganira uwo ari we wese ukora icyaha nk’icyo, yitwaje umwuga akora, inibutsa abantu ko ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Nsabimana Jean de Dieu akaba afunganywe na Tuyizere Phocas ukekwaho icyo cyaha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka