Nyagatare: Croix Rouge y’u Rwanda imaze gutanga miliyoni 65 zo gufasha abagizweho ingaruka na Covid-19
Umurisa Florence, umukozi wa Croix Rouge y’u Rwanda ushinzwe ishami rigoboka abagizweho ingaruka n’ibiza avuga ko bamaze gutanga miliyoni 65 z’Amafaranga y’u Rwanda mu gufasha abaturage bagizweho ingaruka n’icyorezo cya Covid-19 mu Karere ka Nyagatare.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Mata 2021, ubwo Croix Rouge yashyikirizaga abaturage 150 mu Murenge wa Rwimiyaga, Akarere ka Nyagatare, inkunga ingana na 17,913,000frs igamije kuzamura imishinga yabo.
Buri muturage yahabwaga amafaranga 119,300 binyuze ku ikoranabuhanga rya Mobile Money nayo akaba aje asanga ibikoresho bigamije kubarinda kwandura Covid-19.
Iyo miryango icyo ihuriyeho ni uko yagizweho ingaruka n’icyo cyorezo, harimo abatishoboye, abafite ubumuga, abapfakazi, abana b’impfubyi n’abakuze.
Indi miryango 150 yo yabumbiwe mu matsinda y’ubuhinzi n’ubworozi ihabwa imbuto n’inyongeramusaruro n’ibindi bikoresho kugira ngo izamure umusaruro bityo irusheho kwiteza imbere.
Umurisa ati “Iki gikorwa kigamije gufasha imiryango yagizweho ingaruka na Covid-19, murabizi ni icyorezo cyugarije igihugu cyacu ndetse n’isi yose, Croix Rouge nk’umufasha wa Leta ikaba yaratekereje umushinga wo gufasha by’umwihariko abatishoboye bagizweho ingaruka n’icyo cyorezo”.

Avuga kandi ko iyo nkunga yose harimo no kubarihira ubwisungane mu kwivuza ingana n’Amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 65 yatanzwe na Croix Rouge ya Espagne.
Yongeraho ko mbere y’uko buri wese ahabwa amafaranga ku bufatanye bw’abakorerabushake ba Croix Rouge, bakoze imishinga iciriritse ari na yo baherewe ayo amafaranga kugira ngo yongere ikore.
Asaba abahawe amafaranga gushyira mu bikorwa imishinga biyemeje gukora ndetse aho bagize imbogamizi bakiyambaza abakorerabushake ba Croix Rouge cyangwa ubuyobozi bwite bwa Leta.
Muhawenimana Jeanne d’arc uhagarariye Croix Rouge mu Ntara y’Iburasirazuba avuga ko intego ya Croix Rouge ari ugufasha abantu kugira ubuzima bwiza kandi bakabaho biteje imbere.
Avuga ko mbere bafashishaga abaturage bahuye n’ibiza ibikoresho bitandukanye harimo iby’isuku n’ibyo mu gikoni ariko ngo nyuma yo gukorana na Croix Rouge z’ibihugu no kureba ingero nziza mu buryo bwo gutanga inkunga muri gahunda ya Leta, na bo bajya mu buryo bwo gutanga inkunga hifashishijwe ikoranabuhanga.
Avuga ko nta mpungenge bigeze bagira ku guha abaturage amafaranga aho kubafashisha ibindi bikoresho mbere yo gutanga ubu bufasha bafatanyije n’inzego bwite za Leta, bakamenya ibitekerezo byabo bikaba ari na byo bigenderwaho.
Ikindi ngo barasurwa ndetse bakanahugurwa mu buryo bazacunga imishinga yabo ndetse bakanakurikiranwa.
Agira ati “Ni uburyo bwiza bwo gutoza abagenerwabikorwa bacu kugendana n’ikoranabuhanga, murabizi ko ari cyo cyerekezo cyacu na Leta muri rusange kandi ni n’uburyo bwiza bwo kwizigamira, batinyuke bakoreshe amabanki”.
Rwanzire Emmanuel yahoze ari umwalimu mu mashuri yigenga, kubera Covid-19 abura umushahara ndetse n’amashuri afunguye ntiyasubira mu kazi kuko atari afite impamyabumenyi y’uburezi, no kuba nta kizere akigirira amashuri yigenga.
Agira ati “Inkunga nahawe nzaguramo igare njye ku muhanda nkore, ayo nzakuramo nzabasha gukora ikizamini cya Leta nk’umukandida wigenga mbone impamyabumenyi y’uburezi, mbone uko nigisha mu mashuri ya Leta”.

Abahwe inkunga abenshi ni abakoraga ubucuruzi bukaba bwarahagaze kubera ingaruka za Covid-19, n’indi mirimo kimwe n’abafite ubumuga ndetse n’impfubyi n’abapfakazi.
Ohereza igitekerezo
|