Nyagatare: COVID-19 yakomye mu nkokora ibikorwa byo kubakira abatishoboye

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Murekatete Juliet avuga ko kuba umubare w’abaturage bitabira imiganda yo kubakira abatishoboye waragabanutse hagamijwe kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 byadindije iyubakwa ry’inzu z’abatishoboye.

Umubare w'abitabira ibikorwa byo kubakira abatishoboye waragabanyijwe kugira ngo hirindwe ikwirakwira rya COVID-19
Umubare w’abitabira ibikorwa byo kubakira abatishoboye waragabanyijwe kugira ngo hirindwe ikwirakwira rya COVID-19

Uyu mwaka w’ingengo y’imari, Akarere ka Nyagatare kagombaga kubakira abatishoboye inzu 828.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage Murekatete Juliet avuga ko inzu 21 zuzuye ndetse zishyikirizwa abazigenewe.

Izindi zirenga 500 na zo ngo zamaze kuzura zirimo gushyirwaho inzugi n’amadirishya. Avuga ko ibikorwa byo kubaka byakomwe mu nkokora n’ibihe by’imvura ndetse n’icyorezo cya COVID-19.

Icyakora ngo ubu abaturage bongeye gusubukura imirimo y’ubwubatsi nubwo umubare w’abitabira iki gikorwa wagabanyijwe hagamijwe kwirinda COVID-19.

Ati “Aho imirimo myinshi yongeye gusubukurirwa, abaturage bongeye gukora umuganda wo kubaka ayo mazu ariko nanone umubare twarawugabanyije kugira ngo twirinde ikwirakwira rya COVID-19, aho bakorera nanone tuhashyira kandagira ukarabe, bakambara agapfukamunwa ndetse bakanahana intera”.

Murekatete Juliet ariko nanone yizeza ko bagifite icyizere ko uyu mwaka w’ingengo y’imari uzarangira inzuzyose zamaze kuzura zanashyikirijwe abi zigenewe.

Inzu z'abatishoboye zirubakwa buhoro buhoro kubera ingaruka za COVID-19
Inzu z’abatishoboye zirubakwa buhoro buhoro kubera ingaruka za COVID-19

Agira ati “Amazu amaze kubakwa ni yo menshi, imvura na yo ntikigwa. Yego COVID-19 yadukomye mu nkokora ariko icyizere kiracyahari ko uyu mwaka w’ingengo y’imari uzarangira twayasoje”.

Uretse inzu z’abatishoboye imirimo yo kuzubaka igenda buhoro, ngo hari n’indi mihigo itazagerwaho 100% kubera ingaruka za COVID-19, cyane ishyirwa mu bikorwa hiyambajwe imbaraga z’abaturage kuko nta muganda rusange ugikorwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka