Nyagatare: CNF yahigiye kurandura ikibazo cy’abana baterwa inda

Inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Nyagatare yihaye umuhigo wo kurandura ikibazo cy’abana b’abangavu baterwa inda.

CNF yahigiye kurandura ikibazo cy'abangavu baterwa inda
CNF yahigiye kurandura ikibazo cy’abangavu baterwa inda

Mukawera Magret umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore avuga ko gutwita kw’abangavu bihangayikishije ariko bagiye gukora ibishoboka byose bikaranduka.

Ati “ Dufatanije na mutima w’urugo, abagabo bacu, ababyeyi muri rusange tuzakora ibishoboka byose turwanye kandi turandure gutwita imburagihe ku bana b’abangavu kandi buri wese nabigiramo uruhare bizakunda.”

Yabitangaje kuri uyu wa 08 Werurwe ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umugore, inama y’igihugu y’abagore igahigura imihigo yahize umwaka ushize ndetse basinyana indi n’ubuyobozi bw’akarere.

Murekatete Julliet umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza avuga ko mu mwaka wa 2017 abana 1209 batewe inda, 2018 1400 naho 2019 kugeza uyu munsi hakaba hamaze kumenyekana abana 214.

Benshi muri aba bana ngo ni abo ababyeyi babo batandukanye bityo abana bakabura uburere.

Basura ibikorwa by'abagore bakora bibateza imbere
Basura ibikorwa by’abagore bakora bibateza imbere

Asaba ababyeyi gusubira ku nshingano no gukurikirana abana mu ngo no ku mashuri bigaho.

Agira ati “Babyeyi dusubire ku nshingano zo kurera, menya icyo umwana yatinze akora ku ishuri, yikubeshya ngo hari amasomo basigaye biga ngo wemere baza ku ishuri kuko hari ubwo aba afite ahandi yaciye.”

Umutoni Diane komiseri w’imiyoborere myiza mu nama y’igihugu y’abagore avuga ko ikibazo cy’abana baterwa inda cyarangira mugihe buri wese yumvise ko bimureba.

Ati “ Bizacika kuko twemera ko ubufatanye bw’abaturage kuko n’ubwo inzego zibirwanya zihari ari abaturage bumvise ko ari ibyabo, bakumva ko iki kinti kitari no mu muco nyarwanda ari kibi cyacika burundu.”

Yemeza ko abaturage bagiye batangira amakuru ku gihe, abatera abana inda bajya bafatwa bagahanwa bityo n’abandi bakabitinya.

Rubayiza Didace umuturage wa Gasinga umurenge wa Rwempasha avuga ko kugira ngo gutera inda abana bicike ari uko guhana abana byahabwa agaciro umubyeyi ntiyongere guhanirwa guhana umwana yibyariye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka