Nyagatare: CG Rtd Emmanuel Gasana yamaze kugera mu cyumba cy’iburanisha

Uwahoze ari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Rtd Emmanuel Gasana, yamaze kugera mu cyumba cy’iburanisha cy’Urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare kugira ngo aburane ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

CG (Rtd) Gasana Emmanuel wahoze ayobora Intara y'Iburasirazuba
CG (Rtd) Gasana Emmanuel wahoze ayobora Intara y’Iburasirazuba

CG (Rtd) Emmanuel Gasana yageze ku rukiko hagati ya saa kumi n’ebyiri na saa kumi n’ebyiri n’igice z’igitondo.

Imodoka yamuzanye ntizwi n’ubwo ku rukiko hari hari iya RIB isanzwe ijyana abafungwa ndetse n’imodoka zirenze ebyiri za Polisi. Witegereje ku rukiko, umutekano wakajijwe cyane haba mu mbuga z’urukiko no hanze yarwo.

Hashyizwe itangazo rireba abemerewe kwinjira mu cyumba cy’iburanisha, rinabibutsa ko batemerewe kwinjirana ibyuma bifata amajwi n’amashusho.

Urubanza turakomeza kurubakurikiranira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka