Nyagatare: Bemerewe isoko n’umuhanda wa kaburimbo
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buravuga ko mu Kuboza 2024, hazatangira ibikorwa byo kubaka isoko rito rya Mirama, ivuriro ry’ibanze ndetse n’umuhanda wa kaburimbo w’ibirometero 2.5 mu Mudugudu wa Mirama ya mbere, Akagari ka Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare.
Ibi bikorwaremezo ni bimwe byari byifujwe n’abaturage muri gahunda y’igenamigambi, imihigo n’ingengo y’imari 2024-2025.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyagatare, Hategikimana Fred, avuga ko uyu mwaka w’ingengo y’imari muri rusange mu Karere kose hakiriwe ibyifuzo by’abaturage 507 by’ibikorwa bifuza ko bakorererwa kugeza ubu 291 bikaba bimaze gushyirwa mu bikorwa, ibisigaye bikaba ari byo bigikorwa.
By’umwihariko mu Murenge wa Nyagatare ku byifuzo 38 byatanzwe, 19 bimaze gukorwa.
Mu byifujwe n’abaturage b’Imidugudu ya Mirama ya mbere n’iya kabiri, harimo ikorwa ry’umuhanda wa kaburimbo ureshya na kilometero 3.7, ivuriro ry’ibanze, amasoko mato ndetse n’irerero, mu bitarabonewe ingengo y’imari ni irerero ndetse n’isoko rito rya Mirama ya kabiri, igice cy’umuhanda wa kaburimbo uva Mirama ya mbere ujya mu ya kabiri n’ikibuga cy’umupira w’amaguru bizakorwa umwaka utaha w’ingengo y’imari.
Hategikimana, avuga ko ibyabonewe ingengo y’imari byose batangiye gusinyana amasezerano na ba rwiyemezamirimo ku buryo uyu mwaka w’ingengo y’imari uzarangira bimwe byarangiye uretse umuhanda wa kaburimbo w’ibirometero 2.5 ushamikiye kuwa Nyagatare-Gicumbi uzarangira muri Kanama 2025.
Yagize ati “ Isoko rito n’ivuriro ry’ibanze bifuje umwaka w’ingengo y’imari ushize, bizagera muri Kamena byamaze kubakwa ndetse n’umuhanda wa kaburimbo w’ibirometero 2.5 turagana ku musozo wo gusinya amasezerano yo kuwubaka ku buryo muri Kanama 2025 uzaba wamaze kubakwa 100%.”
Umuyobozi w’Umudugudu wa Mirama ya kabiri, Nsengiyumva Theodor, yashimiye ubuyobozi bw’Akarere kuba ibyifuzo byabo bigiye gushyirwa mu bikorwa by’umwihariko umuhanda wa kaburimbo bari bamaze igihe basaba.
Yagize ati “Turashima kuba ingengo y’imari yabonetse itagiye mu yindi Midugudu hakagira iyerekera iwacu. Ngira ngo uyu wari umwaka wa gatatu twifuza uyu muhanda wa kaburimbo none uyu mwaka wa 2024 ubaye amateka. Ubu ingabo zakomerekeye ku rugamba rwo kubohora Igihugu zitakigira amaguru zigiye kujya zigenda zitekanye zitagwa mu binogo zicaniwe amatara ku muhanda.”
Mu bindi abaturage b’Imidugudu ya Mirama ya mbere n’iya kabiri bifuje ko bakorerwa mu mwaka w’ingengo y’imari 2025-2026, harimo guhabwa ishuri ryisumbuye kuko abana babo bashoje abanza bagorwa no kujya kwiga ahandi biga bataha, umuhanda wa kaburimbo ujya ku ibagiro rya kijyambere ry’Akarere, rigore itwara amazi mu Mudugudu wa Mirama ya kabiri by’umwihariko mu gace katujwemo abamugariye ku rugamba rwo kubohora Igihugu n’ibindi.
Ohereza igitekerezo
|