Nyagatare: Bemeje ingengo y’imari ya 2021/2022
Inama Njyanama y’Akarere ka Nyagatare, imaze kwemeza ingengo y’imari nshya izifashishwa mu mwaka w’ingengo y’imari 2021/2022 ingana na Miliyari zisaga gato mirongo itatu n’imwe (31,922,079,384) z’Amafaranga y’u Rwanda, ikaba yaragabanutseho Miliyari hafi esheshatu ugereranyije n’iy’umwaka w’ingengo y’imari wa 2020/2021.

Ni Inama Njyanama idasanzwe yateranye ku wa kabiri tariki ya 29 Kamena 2021, yiga ku ngingo eshatu zirimo kwemeza impinduka ku ngengo y’imari y’umwaka wa 2020/2021, kwemeza ingengo y’imari y’umwaka 2021/2022 ndetse no kwemeza ibipimo by’imisoro n’amahoro.
Umwaka w’ingengo y’imari y’Akarere ka Nyagatare wa 2020/2021 wari ufite ingengo y’imari ingana na Miliyari mirongo itatu na zirindwi (37,580,145,080Frw) mu gihe umwaka wa 2021/2022 ufite ingengo y’imari ingana na Miliyari mirongo itatu n’imwe (31,922,079,384 Frw).
Agaragaza ingengo y’imari izakoreshwa mu mwaka w’ingengo y’imari 2021/2022, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyagatare, Hategekimana Fred, yavuze ko ingengo y’imari ya 2021/2022 yabagabanutse bitewe ahanini n’ibikorwa binini byagabanutse.
Ati “Ingengo y’imari yagabanutseho bitewe n’ibikorwa binini bitazakorwa ku bwinshi nk’umwaka ushize. Twubatse ibyumba by’amashuri birenga 1080 n’ubwiherero n’ibindi byose bitwara arenga miliyari 3. Ubu ntabwo tuzubaka ibyumba byinshi, ntituzubaka imihanda myinshi, ubwanikiro bwaragabanutse ndetse nta na ruhurura tuzubaka”.
Yakomeje avuga ko ayo mafaranga azaturuka muri Leta no mu bigo bya Leta ndetse no mu misoro n’amahoro.
Ni ingengo y’imari igabanyije mu nkingi eshatu, aho ubukungu bufite 21%, imibereho myiza y’abaturage ifate 61%, mu gihe inkingi y’imiyoborere myiza n’ubutabera itwara 18%.
Ingengo y’imari ijyanye n’iterambere ingana na Miliyari 18,558,513,446Frw na ho azajya mu ngengo y’imari isanzwe izafasha mu mirimo isanzwe ikaba Miliyari 13,363,565,938 Frs.
Bimwe mu bikorwa birimo ni ukwagura ikigo nderabuzima cya Nyagatare, kwagura ivuriro ry’ibanze rya Gakagati rikajya ku rwego rw’ikigo nderabuzima no kubaka imihanda ya kaburimbo ku burebure bwa Kilometero esheshatu.
Inama Njyanama idasanzwe y’Akarere ka Nyagatare kandi yemeje ibipimo by’imisoro n’amahoro aho ibiciro bitandukanye, hashingiwe ku kuba isoko ryubakiwe, ritubakiwe cyangwa riri mu cyaro cyangwa muri santere z’ubucuruzi.
Umujyi wa Nyagatare by’umwihariko mu isoko ahubakiwe hacururizwa imyaka umusoro wagiye ku mafaranga 8,000Frw ku kwezi na ho ahandi 5,000 Frs. Ni mu gihe kandi andi masoko yubakiwe ahandi umusoro ari 5,000Frw kugera ku 1,000 mu cyaro kandi hatubakiye.
Ohereza igitekerezo
|
MURAKOZE KUTUGEZAHO BUDGET YAKARERE KA NYAGATARE.
KO MUDUTEYE AMATSIKO YO KUMENYA BUDGET ZUTUNDI TURERE.
MUTUGEJEJEHO BUDGET ZUTURERE TWOSE BYABA BYIZA KURUSHAHO. HANYUMA MU MPERA ZUMWAKA MUKATUGEZAHO UKO YASHYIZWE MU BIKORWA. UKO BABIPANGAGA NIKO BYAGENZE CYANGWA HARI IKIRENGAHO CYANGWA ICYABUZEHO. MURAKOZE.
NYAGATARE DISTRICT NIBAGARURE IMITUNGO YABATURAGE YAGUZWE (EXPOPULATION) NI KIBUGA CYINDEGE CYA GABIRO
AMAZU YABATURAGE AREKE GUSENYWA NAGATSIKO KABAYOBOZI BATWARA AMABATI AMATAFALI INZUGI NAMADIRISHA BITWAZA NGO BYAGUZWE NA RETA NIBIHABWE BANYIRABYO NKUKO BYAGENZE KIGALI NAHANDI
MURAKOZE