Nyagatare: Bavugako amikoro make ariyo atuma batabona ubwiherero

Nyuma y’uko igihe ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare bwari bwihaye ngo abaturage bose babe bafite ubwihererezo bumeze neza kirenze batarabigeraho, bamwe mu batuye aka karere baravuga ko amikoro make ari imwe mu mpamvu zituma ibi bitagerwaho ku gihe.

Ubu nibwo bwiherero bwa Gatunge avuga ko adashobora gukoresha butarira
Ubu nibwo bwiherero bwa Gatunge avuga ko adashobora gukoresha butarira

Tariki 10/09/2018 ubwo yasozaga umwiharero w’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Nyagatare, umuyobozi w’aka karere Mushabe David Claudian yari yavuze ko bitarenze tariki 30/10/2018 nta muturage mu karere ke uzaba udafite ubwiherero butameze neza, nyamara iki gihe cyarageze kiranarenga hari abaturage bagifite iki kibazo.

Nyamara ibi ntabyo byagezweho kuko abaturage 1241 mu baturage 1513 batari babufite aribo babashije kububona, naho abagera kuri 430 bakomeza kwiberaho nta bwiherero bwujuje ibisabwa bafite.

Umwe mutarabasha kubona ubwiherero bumeze neza witwa Gatunge Fred wo mu mudugudu wa Gihorobwa akagari ka Rutaraka umurenge wa Nyagatare, avuga ko yabuze amikoro agura amabati ngo asakare ubwiherero bwe.

Ati “Buri wese ubundi yifuza kwiherera ahameze neza gusa rimwe rimwe amikoro ntakunda. Ubu jye ku manywa sinajyamo ntegereza ijoro. Mbonye amabati rwose nawusakara ariko se nyakurehe no kubaho mba nakoze icyate?”

Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare Mushabe David Claudian, avuga ko kwesa uyu muhigo bari bihaye byagoranye ahanini kubera imyumvire y’abaturage.

Ati “Si ukuvuga ko abantu badafite ubwiherero kubera ubushobozi bucye, ahubwo imyumvire yo kumva ko abaturanyi bafatanya ubwiherero, abandi nabo bakaba batumva akamaro ko kuba usakaye.”

Arakomeza ati “Aho tugeze ni heza ariko nanone ntabwo twabigezeho 100%, tugiye kongera kwiyemeza, twihe ikindi gihe tuzaba twabigezeho. Ariko birasaba ko noneho tuzanareba uburyo twakoresha kugira ngo bikunde.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

KANDI NTIBAGASEBYE KAGAME PORO WACU NTACYO ATAKOZA

NIWAMUKUNZI WANYU EVARISTE yanditse ku itariki ya: 6-12-2018  →  Musubize

ARIKOSE ABANTU NTI BAZIKO ISUKU ARI ISOKO YUBUZIMA NIBUBAKE UBWO BWIHERERO WENDA BAZASABE ISAKARO MURAKOZE IMANA IBANE NAMWE

NIWAMUKUNZI WANYU EVARISTE yanditse ku itariki ya: 6-12-2018  →  Musubize

Please ibi ntaho byazatugeza mu gihe umuturage adashobora kwiyubakira ubwihereero nta bushobozi kubaka bwiza bisaba kuva kera kose washoboraga kubwubaka ukabusakaza urukanga ni a idafite amabati ku rugi ugashyiraho ikirago kandi ugasanga bumeze neza cyane please niba rero leta igiye muri ndumva ari ukudusubiza inyuma kandi hari ibindi byinshi byo gukora.

Rugira yanditse ku itariki ya: 28-11-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka