Nyagatare: Batatu bakurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside

Kuri Station ya Polise yo mu karere ka Nyagatare hafungiye abantu batatu kubera amagambo agaragaramo ingengabitekerezo ya Jenoside bagaragarije abacikacumu.

Aba bagabo bafungiye icyaha kimwe ariko bakoreye mu bihe bitandukanye, bagomba kugezwa imbere y’ubutabera nk’uko inzego zishinzwe umutekano zibitangaza.

Umwe mu bafunze, Viateur Ruhimbaza wo mu murenge wa Kiyombe, ufungiye kuri station ya police ya Gatunda, azira amagambo agaragaramo ingengabitekerezo ya Jenoside yavuze itariki 08 Mata nyuma yo gusabwa kujya mu biganiro akabasubizanya imvugo igaragaramo ingengabitekerezo cyane ko bari bamusanze mu kabari.

Ruhimbaza ariko ahakana amagambo y’ingengabitekerezo ya Jenoside aregwa, akavuga ko amagambo aregwa ko yavuze ari uko atariwe wishe Abatutsi bayamugeretseho bifuza kumufungisha.

Jean Bosco Rwiriza Bangambiki ushinzwe ibikorwa byo kwibuka mu karere ka Nyagatare, avuga ko ijambo ribi rigira ingaruka ku waribwiwe ryabanje kuzigira ku warivuze. Asaba buri wese kwirinda imvugo zitubaka ahubwo bagaharanira kwegera no guhumuriza abacitse ku icumu rya Jenoside.

Mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Muhura, naho umuntu wacitse ku icumu yandikiwe urwandiko rumubwira ko we n’abaturanyi be icyumweru cy’icyunamo kizarangira babishe.

Ndetse no kuri uyu wa Kabiri tariki 11/04/2012 uwitwa Muteteri utuye mu kagari ka Barija yandikiwe urwandiko rumutera ubwoba ariko abarwanditse ntibigera bafatwa; nk’uko radiyo y’abaturage ya Nyatagate yabitangaje.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka