Nyagatare: Batatu baguye mu mpanuka

Mu ma saa tatu z’ijoro rya tariki 13 Mata 2023, mu Murenge wa Matimba, Akagari ka Kagitumba mu Mudugudu wa Munini, habereye impanuka y’imodoka ya bisi ya Trinity, abantu 3 bahita bitaba Imana abandi 5 barakomereka bikomeye, 29 bakomereka byoroheje.

Abantu batatu baguye muri iyi mpanuka
Abantu batatu baguye muri iyi mpanuka

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, yatangarije Kigali Today ko iyi mpanuka ishobora kuba yaturutse ku mushoferi wari utwaye iyi modoka, wageze hafi y’umupaka aha ushinzwe kugenzura izi modoka (manager), aba ari we utwara, atangira kugenda nabi bituma imodoka igusha urubavu abayirimo barakomereka abandi bitaba Imana.

Yagize ati “Ntituramenya icyateye iyi mpanuka ariko turimo turakora iperereza ku cyatumye uyu mushoferi adakomeza gutwara iyi modoka, ahubwo agaha kontaki mugenzi we ushobora kuba ari we watumye iyi mpanuka ibaho, kuko atabashije kuyitwara ndetse birashoboka ko atari azi no gutwara neza imodoka”.

SP Hamdun avuga ko abitabye Imana imyirondoro yabo itabashije guhita imenyekana, ariko harimo umugore n’abasore babiri.

Yavuze kandi ko umushoferi ndetse n’uwo yahaye gutwara iyo modoka bahise batoroka, bakaba barimo gushakishwa n’inzego z’umutekano.

SP Handun atanga ubutumwa ku batwara ibinyabiziga, ko bakwiye kwitonda kuko baba batwaye ubuzima bw’abantu. Ikindi asaba abashoferi ni ukubahiriza amategeko y’imihanda no gusuzumisha ibinyabiziga byabo mbere yo kujya mu muhanda.

Ati “Abantu batwara ibinyabiziga bakwiye kwitonda kuko usanga akenshi bahura n’impanuka kubera uburangane no kutubahiriza amategeko y’umuhanda, turabasaba kubahiriza amategeko agenga abatwara ibinyabiziga”.

Iyo modoka yakoze impanuka yavaga i Kigali yerekeza i Kampala muri Uganda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka