Nyagatare: Batangiye imyiteguro yo kwibuka abazize Jenoside
Icyunamo cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 mu karere ka Nyagatare kizatangirira mu murenge wa Matimba kubera ko ari ho hakunze kugaragara ibibazo by’ihahamuka mu gihe cyo kwibuka kandi hakaba ari na ho hari urwibutso runini mu karere ka Nyagatare.
Uyu mwanzuro wafatiwe mu nama itegura imyiteguro y’icyunamo cy’abazize Jenoside mu karere ka Nyagatare yabaye uyu munsi tariki 20/03/2012. Iyi nama yatangiye hamenyeshwa insanganyamatsiko yo kwibuka ku nshuro ya 18 igira iti “Twibuke abazize Jenoside yakorewe abatutsi twigire ku mateka twubake ejo hazaza.”
Muri iyi nama yari iyobowe n’umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage hemejwe kandi ko icyunamo kizasorezwa mu murenge wa Mimuli kuko ari hamwe mu hataba urwibutso rwa Jenoside bigatuma abahatuye batajya babona inyigisho zihagije ku bijyanye na Jenoside.
Iyi nama yibanze cyane ku myifatire mibi ishinyagurira abacitse ku icumu rya Jenoside ikunze kuranga abantu mu gihe cy’icyunamo ugasanga aho kubahumuriza no kubafata mu mugongo. Hari abantu bavuga amagambo asesereza abacitse ku icumu mu gihe cy’icyunamo cyane cyane iyo bababonye bambaye udutambaro dufite ibara rya wino dusanzwe turanga abantu bagize ibyago.
Hanagarutswe ku ngeso z’ubusinzi mu gihe cy’icyunamo aho usanga hari ababa bibereye mu nzoga mu gihe abandi barimo kwibuka. Kuri iyo myifatire bitaga iy’agashinyaguro umukozi wa Komisiyo yo Kurwanya Jenoside mu turere twa Nyagatare na Gatsibo, Mujawamariya Elizabeth, yasabye inzego z’umutekano kujya zihita zikora akazi kazo.
Yagize ati “Nko ku mvugo zikomeretsa usanga zitera abantu guhahamuka, inzego z’umutekano zakagombye kujya zihita zikora akazi kazo bakabibazwa.”
Uyu mukozi wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside yanasabye inzego z’ubuyobozi gushishikariza abaturage bose kujya bitabira ibiganiro biteganyijwe mu cyunamo no kubashishikariza kwifatanya n’abarokotse Jenoside mu bikorwa byose byo kwibuka kandi bakababa bugufi babaha ubufasha bakeneye uko bashoboye kose.
Iyo nama yari yitabiriwe n’abayobozi b’imirenge, abashinzwe imibereho myiza y’abaturage mu mirenge, abahagarariye Ibuka ku rwego rw’akarere n’umurenge, uhagarariye AVEGA mu karere, umukozi wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) ndetse n’inzego z’umutekano.
Niyonzima Oswald
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|