Nyagatare: Batandukanye n’igihombo baterwaga no gucururiza hasi

Abacururiza mu isoko rito rya Rwentanga, Umurenge wa Matimba, bavuga ko batandukanye n’ibihombo bahuraga nabyo kubera gucururiza hasi, kuko imvura yagwaga ibicuruzwa byabo bikanyagirwa rimwe na rimwe bagahura n’igihombo.

Isoko rya Rwentanga ryuzuye ritwaye hafi Miliyoni 100
Isoko rya Rwentanga ryuzuye ritwaye hafi Miliyoni 100

Hashize amezi abiri, abatuye mu Kagari ka Rwentanga bahawe isoko rito ricururizwamo ibiribwa biboneka mu gace kaho, cyane cyane imboga n’ibinyampeke bihingwa ku buso bwuhirwa mu Murenge wa Musheri na Matimba.

Mukahirwa Clarisse, umwe mu bacuruzi, avuga ko iri soko ryabafashije, kuko mbere bacururizaga hasi ibicuruzwa byabo bikajyaho ivumbi, imvura yagwa bikangirika bagahomba.

Ikindi kibabaje ngo ni uko umusaruro wabo bavunikaga bajya kuwugurisha ku masoko ya Matimba na Rwimiyaga, ariko ubu abaguzi bakaba babasanga iwabo.

Ati “Twagiraga umusaruro wo muri iki kibaya n’imirima idukikije, tukavunika tuwutwara mu masoko ya Rwimiyaga na Matimba, ariko ubu umusaruro wacu ugurishirizwa muri iri soko kandi utangiritse, kuko ubu ducururiza ahantu heza cyane.”

Avuga ko bagicururiza hasi ngo iyo yashoraga 30,000 ukwezi kwararangiraga agasanga nta nyungu yabonye, ariko ubu ngo iyo ayashoye abona inyungu iri hagati y’Amafaranga y’u Rwanda 10,000 na 15,000.

Ashimira Perezida wa Repubulika uhora uzirikana abaturage be, n’icyatuma bakora bagatera imbere.

Umuyobozi w’isoko rito rya Rwentanga, Habumugisha Innocent, avuga ko ubu iri soko ryatangiranye abacuruzi 40, kandi ngo bakaba bafite intego yo kurifata neza dore ko ngo mu minsi iri imbere batekereza gushyiraho ikigega kizajya kibafasha gusana icyangiritse, kidasaba amafaranga menshi.

Agira ati “Nta kigega turashyiraho ariko turabitekerezaho, gusa ariko icyakwangirika muri iki gihe twakwiteranya tukagisubizaho, keretse igisaba amafaranga menshi.”

Abaturage bishimiye kubakirwa isoko aho bazajya bacururiza umusaruro wabo
Abaturage bishimiye kubakirwa isoko aho bazajya bacururiza umusaruro wabo

Ubundi isoko abaturage ba Rwentanga bakundaga kurema ni irya Matimba naryo ritari hafi yabo, kuko kujyayo na moto bisaba amafaranga ari hagati ya 500 na 1000 bitewe n’ibihe.

Hashize amezi iri soko ritangiye gukorerwamo, rikaba rifite ubushobozi bwakira abacuruzi 68 rikaba ryaruzuye ritwaye amafaranga y’u Rwanda 99,180,159.

Ubundi agace ka Rwentanga gakunze guhingwamo imboga nk’amashu, imiteja n’inyanya ndetse n’ibigori, soya n’ibishyimbo, bihingwa mu cyanya cyuhirwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirje ushinzwe Ubukungu, Matsiko Gonzague, yasabye abacururiza muri iri soko kurifata neza no kuribyaza umusaruro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka