Nyagatare : Basobanuriwe aho bazakorera itorero ryo ku rugerero
Abanyeshuri barangije umwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye bo mu karere ka Nyagatare barasabwa kuzagerera ku gihe ku byicaro by’aho bazakorera itorero ry’igihugu.
Ibi babisabwe na Rwaka Nicolas umutoza w’Imparirwakurusha z’akarere ka Nyagatare, hari mu kiganiro yagiriye kuri Radio y’abaturage ya Nyagatare, tariki 30/11/2012 cyari kigamije kubasobanurira ibyo bazaza bitwaje.
Abanyeshuri ntibemerewe kuzana telephone mu ngando, bazazana imyenda ya Sport, ibiryamirwa, ibikoresho by’isuku n’iby’ameza ndetse n’ubwisungane mu kwivuza.
Abakurikiye icyo kiganiro banatanze ibitekerezo, ibyinshi byibanze ku gushimira abongeye gutangiza itorero ry’igihugu mu banyarwanda, abandi babazaga aho batasobanukiwe neza, uku kugenda babaza ibi bibazo ni nako bagiye bahabwa ibisubizo kugira ngo basobanukirwe.
Mu karere ka Nyagatare habarizwamo amasites 3 ariyo : Nsheke, Rukomo, Nyarurema n’iya 4 y’urubyiruko izakorera mu murenge wa Matimba.
Imirenge izahurira kuri site ya Nsheke ni Rwimiyaga, Karangazi, Musheri, Matimba na Rwampasha. Imirenge izahurira kuri site ya Rukomo ni Nyagatare, Tabagwe, Mimuli, Mukama na Katabagemu. Imirenge izahurira kuri site ya Nyarurema ni Gatunda, Karama, Rukomo na Kiyombe.
Urubyiruko rugizwe n’abantu 13 bazaturuka muri buri murenge, rukazahurira mu murenge wa Matimba mu kigo cya Kagitumba High Schol.
Dan Ngabonziza
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|