Nyagatare: Bashyikirijwe ikiraro, basaba no gukorerwa umuhanda

Abaturage b’Umudugudu wa Kabare ya mbere, Akagari ka Kabare Umurenge wa Rwempasha, bishimiye kwakira ikiraro cyo mu Kirere bubakiwe, kibafasha kugera ku biro by’Umurenge batabanje kuzenguruka, ariko nanone bifuza ko bakorerwa umuhanda uvuye kuri icyo kiraro ukabahuza n’Akagari ka Cyenjojo.

Bahamya ko iki kiraro kigiye kuhorohereza ingendo
Bahamya ko iki kiraro kigiye kuhorohereza ingendo

Babivuze ku wa Gatanu tariki ya 28 Mata 2023, ubwo bashyikirizwaga ikiraro cyo mu kirere kibahuza n’Akagari ka Cyenjojo kinyuze hejuru y’umugezi w’Umuvumba, cyubatswe ku gaciro k’Amafaranga y’u Rwanda 106,587,952.

Ni ikiraro cyubatswe mu gihe cy’amezi atatu, cyubakwa ku bufatanye bw’Akarere ka Nyagatare ku kigero cya 30% na Bridge to Prosperity (B2P), ku kigero cya 70%. Gifite ubushobozi bwo kwikorera toni 10 kikaba gifite uburebure bwa metero 60.

Usengumuremyi Cassim Casimir, avuga ko bishimiye kubona icyo kiraro kuko cyaborohereje ikiguzi cy’urugendo, bajya ku Murenge gushaka serivisi, ikindi kikazafasha mu buhahirane n’abo hakurya y’umugezi w’Umuvumba.

Ati “Twishimye cyane, kuva Gituro kugera Rwempasha ni 8,000 kuri moto, naho kuva hano iwacu Kabare ni 6,000 kugenda no kugaruka, nyamara hano moto ntiyarenza 1,000 urumva ko ingendo zoroshye. Ikindi abahingaga mu gishanga banyuraga mu mugezi kuko ntibakazengurutse ngo bikunde, rimwe na rimwe bakagwamo tugashyingura.”

Ariko nanone yifuza ko bakorerwa umuhanda uvuye ku kiraro ukanyura mu cyanya cy’umuceri kugera Cyenjojo, kuko n’ubwo babonye ikiraro batabasha kuhanyura n’ibinyabiziga uretse amaguru kubera icyondo.

Agira ati “Dushima Leta rwose kuko bumva ibibazo byacu, bishoboka badukorera n’umuhanda uvuye ku kiraro kuko ubu moto ntiyahanyura. Ni amaguru gusa kandi nabwo ni mu byondo bisaba gukuramo inkweto ukazambara urenze igishanga.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, avuga ko iki kiraro kizafasha abaturage mu buhahirane no koroherwa kubona serivisi mu buryo bwihuse.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare yasabye abaturage kubyaza umuzasuro icyo kiraro
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare yasabye abaturage kubyaza umuzasuro icyo kiraro

Naho ku kijyanye n’umuhanda, avuga ko bagiye kubishyira muri gahunda na wo uzakorwe.

Agira ati “Umuhanda uragendwa si ukuvuga, ariko nyine imishinga irakurikirana na wo ugomba kuba mwiza kandi tuzawushyira muri gahunda uzakorwe, imishinga igenda ikurikirana ntabwo yose ikorerwa rimwe.”

Yabasabye kukibyaza umusaruro no kukibungabunga kugira ngo kizarambe, kandi nabo babashe guhinga batanyuze mu mazi kuko rimwe na rimwe bahuriramo n’impanuka.

Uyu mwaka Akarere ka Nyagatare gafite ibiraro umunani byubakwa, hakaba hasojwe bitatu ibindi nabyo bikaba birimo gukorwa.

Abaturage bishimiye kwakira ikiraro kizoroshya ubuhahirane
Abaturage bishimiye kwakira ikiraro kizoroshya ubuhahirane

Ubundi abaturage b’Akagari ka Kabare byabasabaga kunyura ku Kiraro cya Kazaza cyangwa Nyagatare, kugira ngo babashe kugera ku biro by’Umurenge mu gihe bashaka serivisi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka