Nyagatare: Barizezwa kwishyurwa n’ubwo babuze uwabakoresheje

Umuhuzabikorwa w’umushinga RWB (Rwanda Resources Board) Munyandinda Vital arizeza abaturage bakoze ibikorwa byo gukonorera ibiti no gutema ibihuru bibikikije mu tugari 5 mu mirenge ya Karama na Gatunda ko bazishyurwa amafaranga yabo kuko bamaze kwandikira rwiyemezamirimo bamusaba kubishyura atabikora bakaba ari bo babishyura kuko hari amafaranga bakimufitiye.

Abaturage bari mu gikorwa cyo gutema ibihuru bikikije ibiti bigomba gukonorerwa
Abaturage bari mu gikorwa cyo gutema ibihuru bikikije ibiti bigomba gukonorerwa

Ku wa 04 Gashyantare 2020 nibwo bamwe mu baturage bakoreshwaga na rwiyemezamirimo Byiringiro Eisenhower nyiri kompanyi Forest Company Volcanoes Gorillas Ltd babwiye Kigali Today ko uyu rwiyemezamirimo yabambuye.

Icyo gihe ngo bahise bishyurwa ndetse RWB (Rwanda Resources Board) yamuhaye isoko ibasaba gukomeza akazi kuko igifitiye rwiyemezamirimo amafaranga.

Uzayisenga Pierre Célestin avuga ko bakomeje akazi kuko bari bizeye kwishyurwa ariko ubu ngo ibibazo ni byinshi harimo no kutishyura ubwisungane mu kwivuza.

Ati “Bakitwishyura aya mbere, abamuhaye isoko ubwabo baratubwiye ngo dukomeze akazi bazatwishyura ari bo ariko kuva mu kwa Kabiri kugeza mu kwa Gatanu twarahebye. Umuntu arya ari uko yakoze, twarakoze turaheba, kuzabona imbuto yo gutera ni ikibazo, mituweli twabuze uko tuyitanga, mbese ni ibibazo gusa.”

Ingabire Chantal na we wari umukozi wa Forest Company Volcanoes Gorillas Ltd akaba ari na we wari wasigaye mu mwanya wa Byiringiro nyiri kompanyi avuga ko Byiringiro atakiri mu gihugu bakibaza uko bazishyurwa.

Ku cyifuzo cye, avuga ko RWB ikwiye kubishyura hanyuma igakurikirana uwo bagiranye amasezerano y’akazi.

Agira ati “Jyewe numva ibyiza ari uko baduhemba twebwe abaturage hanyuma bagakurikirana rwiyemezamirimo kuko ntidukwiye kurenganywa kuko bakimufitiye 10% by’amafaranga ye bari bumvikanye.”

Umuhuzabikorwa w’umushinga RWB Vital Munyandinda avuga ko icyo kibazo cy’abaturage batarishyurwa bakizi kandi biteguye kugikemura.

Avuga ko bamaze kwandikira rwiyemezamirimo bamusaba kwishyura abaturage ndetse bamenyesha n’inzego z’ubuyobozi.

Ubu ngo basigaje kumuha igihe ntarengwa kuba yarangije kubishyura bakabona kumuha ayo bamusigaraniye.

Icyakora ngo natabikora bazishyura abaturage hanyuma we aregwe mu rwego rubishinzwe.

Ati “Twandikiye rwiyemezamirimo tumusaba kwishyura abakozi be hanyuma natwe tubone kumwishyura. Turashaka kumuha igihe ntarengwa kuba yabikoze, atabikora twe tukabishyura kuko amafaranga ye arahari hanyuma we tumurega ku rwego rubishinzwe.”

Avuga ko kuba igihe cy’amasezerano bari bafitanye cyari cyararangiye bitavuze ko amafaranga ye atagihari ku buryo abaturage bayabura.

Abaturage bishyuza ngo ni 108 bakaba bishyuza amafaranga y’u Rwanda miliyoni zisaga cumi n’ebyiri (12,554,000FRW) yo kuva mu kwezi kwa Gashyantare 2020 kugera muri Gicurasi 2020.

Imirimo yo gukonorera ibiti no gutema ibihuru bibikikije yakozwe mu tugari twa Ndego, Kabuga, Tovu mu Murenge wa Karama na Nyangara na Nyakiga yo mu Murenge wa Gatunda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Birababaje kuba warahize umuhigo wokwiteza imbere wakora ntiwishurwe pe!!

Alias yanditse ku itariki ya: 29-08-2020  →  Musubize

Niba arihanze biragoye kwishyura kuko kugaruka nibishyure abaturage bazamukurikirane uwo n’umwambuzi kabuhariwe!!!!

Emmy yanditse ku itariki ya: 27-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka