Nyagatare: Barishyuza ubuyobozi miliyoni 7RWf kuko uwabahaye akazi afunze

Abaturage 306 bo mu Karere ka Nyagatare bari kwishyuza ubuyobozi bw’ako karere nyuma yuko rwiyemezamirimo wari wabahaye akazi atabishyuye.

Bamwe mu baturage bishyuza Akarere ka Nyagatare
Bamwe mu baturage bishyuza Akarere ka Nyagatare

Abo baturage bakoze umuhanda Nyagatare-Rwempasha-Kizinga, barishyuza Akarere ka Nyagatare 7,141,500RWf.

Abo baturage bose bahawe akazi n’ikompanyi yitwa GECOTRA Company Ltd y’uwitwa Gatete Clement, yari yahawe isoko ryo gukora uwo muhanda.

Gusa ariko mu igenzura ryakozwe basanze uyu rwiyemezamirimo yarakoze amanyanga kuko yari afite indi Kompanyi yitwa CLECO Investment, yaje kubuzwa gupiganirwa amasoko ya Leta kugera mu mwaka wa 2020 kubera imikorere mibi.

Gatete yahise ahindurira izina iyo Kompanyi ayita GECOTRA Company Ltd, ihagararirwa n’ushinzwe imicungire yayo maze ihabwa isoko ryo gukora uwo muhanda.

Ibyo byatumye atabwa muri yombi kuri ubu akaba yarakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo n’urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare mbere yo kwinjira mu rubanza mu mizi.

Ibyo rero byatumye abaturage bakoreshwaga n’iyo kompanyi babura uwo bishyuza maze bitabaza ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare kugira ngo bubishyure kuko aribwo bwatanze akazi.

Umwe muri abo baturage witwa Ntamuhanga Jean Bosco avuga ko bahawe akazi ku itariki ya 06 Kamena 2017 bakora nka banyakabyizi ariko ngo bamaze amezi atatu batarishyurwa.

Nyuma yo kutishyurwa ngo bumvise ko rwiyemezamirimo wagombaga kubahemba yafunzwe.

Agira ati “Turifuza ko akarere katwishyura hanyuma bakazayakata rwiyemezamirimo mushya bazazana cyangwa uriya nafungurwa. Kuko twe tumerewe nabi ntitwategereza igihe imanza zizarangirira.”

Iyi ni ibaruwa abo baturage bandikiye ubuyobozi bw'Akarere ka Nyagatare
Iyi ni ibaruwa abo baturage bandikiye ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare

Mugenzi we witwa Musabyimana Jack avuga ko kutishyurwa byabagizeho ingaruka nyinshi.

Agira ati “Twagiye gukora dushaka ibidutunga reba amezi yose ashize tudahembwa, abana barirukanwa ku ishuri, amazu dukodesha barayatwirukanamo no kwishyura mitiweri ni ikibazo.”

Kayitare Didas, umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu avuga ko aba baturage batazamburwa. Gusa ariko ntavuga igihe bazahemberwa.

Agira ati “Twavuganye na ‘RPPA’ bashinzwe amasoko buriya imirimo nisubukurwa abaturage bazabona amafaranga yabo. Sinavuga igihe ariko ni vuba. Yaba rwiyemezamirimo wari usanzwe cyangwa undi abaturage bazabanza kwishyurwa.”

Isoko ryo kubaka umuhanda Nyagatare-Rwempasha-Kizinga ryari rifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyari imwe, miliyoni 157 ibihumbi 951na 600RWf.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

aba barwiyemezamirimo bakwiye kujya bahanwa bakareka kwambura abaturage baba bakoresheje batinda kubishyura bagashyiraho n’inyungu zayo mafaranga baba batindanye

xxxx yanditse ku itariki ya: 1-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka