Nyagatare: Barishimira ko begerejwe amazi
Abaturage b’umudugudu w’Akayange ka mbere Akagari ka Nyamirama barishimira ko begerejwe amazi batagiraga haba ku mvura cyangwa ku zuba.
Akagari ka Nyamirama ndetse na Ndama mu murenge wa Karangazi, duhana imbibi na Parike y’Akagera. Kubona amazi muri aka gace biragoranye uretse ibyobo by’amazi(Valley dam) bike airimo.

Mu gukemura ikibazo cy’amazi muri aka gace, hacukuwe ibi byobo ku bufatanye bw’Akarere ka Nyagatare n’inkeragutabara. Yuzuye itwaye amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 140.
Sayizonga John urwuri rwe rwegereye neza iki cyobo cy’amazi giherereye ashima Leta y’ubumwe yabatekerejeho kuko bari bafite ikibazo gikomeye cy’amazi.
Ngo bakoraga urugendo rugera ku birometero hafi 10 kugira ngo babone amazi yo bakoresha mu ngo n’ay’amatungo yabo.
Agira ati “ Imvura nimara kugwa iyi dam ikuzura turaba abasirimu. Hano nta mazi twagiraga n’igihe cy’imvura. Inka zinywa ku gashanga, abaturage bakavoma ku Gatenga mu birometero 10. Ndashimira Leta yacu rwose.”
Atuhe Sabiti Fred umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare avuga ko iyi valley dam yacukuwe hagamijwe kwegereza abaturage amazi.
Kubera ko hatanzwe amafaranga menshi kugira ngo iboneke, ngo hashyizweho komite z’abaturage zishinzwe kuyicunga kugira ngo itangirika.

“Mbere y’uko icukurwa twaganiriye n’abaturage bemera uruhare rwabo. Batangiye gukusanya amafaranga yo kuyizitira no kuzasana icyakwangirika. Ni uruhare rwabo kuyirinda kuko leta ntiyahora itanga amafaranga apfa ubusa.”
Uretse iyi yuzuye, mu karere ka Nyagatare hagomba gucukurwa izindi 6 zizakemura ikibazo cy’amatungo y’aborozi yakoraga urugendo rurerure ashaka amazi.
Usibye gucukura ibi byobo(valley dams) ngo hagiye gutangira gahunda yo gucukura izindi no gusana izangiritse kugira ngo abaturage nabo babone amazi meza yo gukoresha mu ngo.
SEBASAZA Gasana Emmanuel
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ariko Rwanda we!Ariko Afrika we?nkubu rwose uzarengerwa nande?habuze iki ngo abaturage bahabwe amazi meza ya robinet?Nyamara bariya baturage muzababazwa!Frw arahari nyamara nkariya mwangiza ngo muragura smart phones z’abayobozi b’utugali yagura moteli ikogota amazi!mukibagirwa ko abenshi muri bo aribo batumye dutsinda ingoma mbi!abana babo bakahashirira!Wabona se abahungu babo inyenyeri zica intugu!Ese mwe kuki mutarengera abantu banyu ngo mubavuganire!Kubyara nabi we!Imana izabahe facture!rero ngo nayo mwayikuye kubuyobozi ngaho!