Nyagatare: Barishimira ko babonye umusaruro uhagije babifashijwemo na Tubura

Abaturage bo mu Karere ka Nyagatare barishimira ko babifashijwemo n’Umuryango ufasha abahinzi kongera umusaruro (One Acre Fund- Tubura) babonye umusaruro uhagije mu gihembwe cy’ihinga cya 2025B n’ubwo batabonye imvura nk’iyo bari biteze.

Guhinga kinyamwuga byatumye mu myaka ibiri gusa yigurira moto
Guhinga kinyamwuga byatumye mu myaka ibiri gusa yigurira moto

Muri iki gihe iyo utembereye mu bice bitandukanye bigize Akarere ka Nyagatare, usanga abahinze ibigori bahugiye mu gusarura no kwanika umusaruro babonye, nka kimwe mu bimenyetso byerekana ko bejeje neza.

Abahinzi bo muri ako Karere, bavuga ko kumenya ibyiza byo gukoresha ifumbire n’imbuto z’indobanure bahabwa na Tubura, ari ryo banga ryabahesheje y’umusaruro.

Jean Claude Niyomugabo, umuhinzi uri mu kigero cy’imyaka 20, umaze imyaka ibiri akora ubuhinzi, avuga ko hari byinshi amaze kwigezaho kubera gukoresha ifumbire n’imbuto kandi neza.

Aragira ati “Kuva nakorana na Tubura, nageze ku rwego rwo gusarura imifuka 15 y’ibigori. Niteje imbere mbasha kugura moto ariyo nkoresha mu gutunda umusaruro ndetse ikanyinjiriza amafaranga iyo ndi gutwara abagenzi.”

Anathalie Ayinkamiye, umubyeyi w’abana batatu, nawe avuga ko n’ubwo batabonye imvura ihagije ariko babonye umusaruro ushimishije.

Kumenya gukoresha imbuto nziza n'ifumbire ni ryo banga
Kumenya gukoresha imbuto nziza n’ifumbire ni ryo banga

Ati: “Iki gihembwe cyarimo imvura nke, ariko kubera guhinga dukoresheje ifumbire y’imborera n’imvaruganda, byatumye umusaruro utaba mubi. Njye ndi gusarura ariko sinzabura imifuka 20 y’ibigori.”

Yungamo ati: “Kuva namenya gukoresha ifumbire n’imbuto nziza mbifashijwemo na Tubura, nabashije kwishyura amafaranga nari nasigayemo umuntu nari naguriye inzu. Ubu ndimo kuyivugurura nyizamura ngo yegere hejuru, nshyiremo inzugi zikomeye z’ibyuma. Ibyo byose ni kubera umusaruro nkura mu buhinzi.”

Umukozi ushinzwe itangazamakuru muri Tubura, Evariste Bagambiki, avuga ko bishimiye impinduka abahinzi bagenda babona, bakazakomeza kubaharekeza mu iterambere ryabo.

Ati “Iyo abahinzi babonye umusaruro uhagije, twumva tunezerewe kuko ni yo ntego yacu. Tuzakomeza kubafasha, tunabashakire isoko ry’umusaruro wabo kugira ngo babashe kugurisha ku giciro cyiza.”

Umusaruro mwiza bawukesha ubufatanye na Tubura
Umusaruro mwiza bawukesha ubufatanye na Tubura

Mu 2025, Tubura yakoranye n’abahinzi barenga miliyoni imwe bo mu Turere 27, ibaha ifumbire irenga toni ibihumbi 24 hamwe na toni zirenga 1700 z’imbuto y’ibigori.

Mu bihembwe by’ihinga bya 2026A na 2026B, Tubura irateganya kugera ku bahinzi barenga 1.200.000, bazafashwa kongera umusaruro, binyuze mu gushishikariza abahinzi gukoresha inyongeramusaruro kuri buri butaka bwahinzwe.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka