Nyagatare: Barifuza ko inzu y’uwabiciye abana yasenywa hagashakwamo indi mirambo

Nyuma y’uko hatawe muri yombi uwitwa Twagirayezu John ukurikiranyweho kwica abana bane mu bihe bitandukanye, bamwe mu baturage b’akagari ka Nyakigando mu murenge wa Katabagemu barifuza ko inzu y’uyu mugabo isenywa hagashakwamo imirambo y’abana babo kuko hari uwo babuze.

Inzu ya Twagirayezu bifuza ko isenywa
Inzu ya Twagirayezu bifuza ko isenywa

Murindangabo Jean Marie Vianney avuga ko kuba basanze imirambo y’abana babo mu nzu ye imwe yarayishyinguye munsi y’uburiri bwe, bigaragaza ko hari indi ishobora kuba ikirimo.

Avuga ko hari abana babiri bamaze igihe barabuze kandi bakaba batazi irengero ryabo.

Ati “Twe tuzashira agahinda ari uko inzu ya Twagirayezu isenywe, tugashakamo abandi bantu bashobora kuba bashyinguyemo. Hari abana babiri tutazi irengero ryabo. Ntacyo amariye Leta bamuzane hano bamwice dushyingure batanu nawe arimo.”

Yatangaje ibi nyuma y’aho mu ijoro ryo kuri uyu wa 18 Werurwe 2019, mu nzu ya Twagirayezu John w’imyaka 30 hasanzwemo imirambo ine y’abana yishe mu bihe bitandukanye bamwe bashyinguye munsi y’uburiri bwe.

Abaturage bari mu gahinda mu cyiriyo cya rumwe mu rugo rw'uwiciwe umwana
Abaturage bari mu gahinda mu cyiriyo cya rumwe mu rugo rw’uwiciwe umwana

Mu bana yishe harimo n’abo mu muryango we, kuko harimo umukobwa wa mukuru we w’imyaka umunani n’uwa se wabo.

Mutuyimana Clementine muramu wa Twagirayezu John avuga ko babuze umwana wabo Nzayisenga Sophia w’imyaka umunani tariki 5 Werurwe uyu mwaka.

Ngo batanze amatangazo ariko bakomeza kumubura, bakaba babonye umurambo we kuri uyu wa 18 Werurwe.

Yemeza ko mu myaka itatu yari amaze avuye Uganda ngo Twagirayezu yasaga nk’umusazi.

Agira ati “Yabanje kwica intama ya nyina ayikuraho ijosi, ihene ayitera icyuma. Twajyaga iwe akatwiyama, yari nk’umusazi ntawe yavugishaga n’umusuhuje ntamusubize. Ijosi ry’intama twarisanze mu nzu ye rimanitse.”

Bamwe mu baturage bavuga ko yicaga aba bana agamije guterekera atari ubusazi.

Abaturage bari benshi bashakisha ahandi babona imirambo y'abana babo babuze
Abaturage bari benshi bashakisha ahandi babona imirambo y’abana babo babuze

Umwe yagize ati “Hariya mu nzu harimo ibisabo, ibicuma, ibyuma, ishoka, icumu n’ibindi byinshi. Hari kandi imitwe y’inyamanswa mbega yaterekeraga. Hari hari umushyo, hari uwagerageje kuwukurura ngo uve mu rukuta uramunanira kandi uranyeganyega.”

Kubwa Ruboneka Sylva umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Katabagemu yihanganisha imiryango yabuze ababo ariko agasaba ababyeyi guhoza ijisho ku bana babo, bakamenya n’aho bagiye n’ikibajyanye.

Abaturage bari mu mbuga Twagirayezu basaba ko inzu ye yasenywa hagashakwamo indi mirambo.
Abaturage bari mu mbuga Twagirayezu basaba ko inzu ye yasenywa hagashakwamo indi mirambo.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Abaturage bakwiye kujya batanga amakuru y’umuntu wigize ikihebe kuko n’ubundi ajya kwica yarabange kugaragaza n’indi myitwarire idahwitse mu muryango nyarwanda.

NAYIGIZIKI Festo yanditse ku itariki ya: 20-03-2019  →  Musubize

Birababaje pe!biteye agahinda kugirango umuntu yice abana 4 bose mubihe bitandukanye. icyakora Twagirayezu abanze akorwrwe isuzuma ryimbitswe harebwe niba nta bindi bibazo byo mumutwe afite.ariko kandi habayemo n’integenke zababyeyi n’inzego z’ubuyobozi abana 4 ni benshi kdi mibihe bitandukanye hakabaye harakozwe igishoboka bitaragera aho wenda hari kurokorwa bake.

Kim yanditse ku itariki ya: 19-03-2019  →  Musubize

leta nubwo irwanya abicanyi ishigikiye abicanyi pe nkuwo yarakwiye kwecwa

ladu yanditse ku itariki ya: 19-03-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka