Nyagatare: Barashakisha uko abatishoboye n’abari mu manegeka babona amacumbi
Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyagatare, Kabagamba Wilson, avuga ko barajwe ishinga no kubonera abatishoboye amacumbi yo kubamo, gusana ashaje ndetse no gutuza abakiri mu manegeka.

Abitangaje mu gihe abajyanama bagize Inama Njyanama y’aka Karere, bamaze iminsi ibiri batangiye ukwezi k’umujyanama ku bikorwa bazagiramo uruhare, ku nsanganyamatsiko igira iti “Imparirwakurusha nkore neza bandebereho.”
Ni igikorwa bazakorera mu Mirenge yose igize Akarere, aho bahura n’abaturage bakaganira ku bibazo bibangamiye, ibyifuzo ariko bakanakemura bimwe mu bibazo bahasanze.
Kabagamba avuga ko bimwe mu bibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage ari amacumbi ku miryango itishoboye, inzu zishaje ku buryo zikeneye gusanwa ndetse no gutuza abakiri mu manegeka.
Ati “Ikibangamiye abaturage ngira ngo twese tuzi ni ukubonera abantu aho batura kandi habereye Umunyarwanda. Ikiciro cya mbere ni abantu badafite aho baba kandi badafite n’ubushobozi, harimo abageze mu zabukuru cyangwa abafite ubumuga badafite abandi babibakorera.”
Akomeza agira ati “Ikiciro cya kabiri, ni abatishoboye barimo mu nzu zishaje cyane zikeneye gusanwa. Icya gatatu ni abatuye mu manegeka, abatuye ahatemewe, hafi n’igishanga, ahantu hahanamye, turifuza ko ahava akajya gutura ahantu heza hamwe n’abandi.”

Avuga ko iki kibazo ari cyo babona kigoye cyane kuko gisaba ingengo y’imari nyinshi, ariko akavuga ko n’ubwo bimeze gutyo muri Kanama uyu mwaka wa 2025, bamwe bazaba bamaze kubona amacumbi abandi bakazayabona mu mwaka w’ingengo y’Imari 2025-2026.
Kabagamba avuga ko muri uku kwezi k’umujyanama, bazibanda cyane ku bibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, harimo amazu yubakiwe abatishoboye, isuku n’isukura ndetse n’imirire y’abana.
Icya kabiri ngo ni ibibazo bifitanye isano n’ubutaka ku buryo bazafatanya n’ikigo cy’ubutaka mu gukosora imbibe, n’ibindi bibazo bigaragaramo.
Icya gatatu ngo ni ibikorwa by’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere, aho bifuza ko bagira uruhare rufatika mu bikorwa by’Akarere, ku buryo ibikorwa bigabanya ingengo y’Imari yako.
Icya nyuma ngo ni ibibazo by’abaturage, aho bifuza ko itsinda rishinzwe gukemura ibibazo by’abaturage mu Mirenge rihabwa imbaraga n’inama, ku buryo ibibazo bigabanuka cyangwa bikarangira.

Avuga ko uruhare rw’abajyanama muri ibi bikorwa byose ari ubujyanama no gukurikirana mu buryo bikorwa, ariko mu buryo bw’ubufatanye bw’inzego zose.
Yagize ati “Turahura n’inzego tubagira inama uburyo ibibazo bihari byamenyekana, noneho mu kubikemura hakarebwa uko inzego zose zaza tugafatanya kubakira utishoboye, cyangwa tukubakira akarima k’igikoni urugo rutagafite, ubwo tube dukemuye ikibazo cy’imirire mibi.”
Akomeza agira ati “Inzego zikwiye gufashwa, zigahabwa ubushobozi kugira ngo zikurikirane zihozeho, ntidukemure ikibazo uyu munsi ngo twongere tubone abana bafite imirire mibi ahubwo bibe ikintu gihoraho.”
Avuga ko nta bundi buryo byagerwaho hatabayeho kwigisha inzego z’ibanze, zikorana n’abaturage umunsi ku wundi.




Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|