Nyagatare: Barasaba ko amatara yo ku mihanda akorwa akabakiza abajura

Abatuye umujyi wa Nyagatare, cyane cyane abataha ahitwa Barija, bavuga ko bahangayikishijwe n’abajura babategera mu muhanda bakabambura telefone n’ibindi bafite, kubera ko amatara yabamurikiraga amenshi atacyaka, bagasaba ko yakorwa hakagaruka urumuri ntibongere kwibwa.

Umuhanda ugana Barija niho abajura bategera abantu bakabambura telefone n'ibindi
Umuhanda ugana Barija niho abajura bategera abantu bakabambura telefone n’ibindi

Ubwo bujura ahanini bubera mu muhanda uva kuri Kaminuza ya East Africa werekeza aho Barija, ahagana ku biro by’Umurenge wa Nyagatare ndetse na Sitasiyo ya Polisi.

Umwe mu baturage utifuje ko izina rye rigaragara mu itangazamakuru, avuga ko baherutse kumwiba telefone mu masaha y’umugoroba arimo ataha.

Ati “Urabona baraza bagahagarara hano ku nkengero z’umuhanda, waza uvugana n’umuntu bakayikwambura bakamanuka hano mu mikinga. Vuba aha byambayeho barayinyambuye birukankira mu mikinga ndarekera kuko sinari kubakurikira banakwica.”

Uyu avuga ko bidakwiye ku mujyi wunganira Kigali, akifuza ko ubuyobozi bwakora ibishoboka byose amatara atagikora agasimbuzwa kuko aribwo ubujura bwacika.

Agira ati “Kugira ngo tugende nta rwikekwe twasabaga ko aya matara atagikora yasimbuzwa, kuko nicyo cyaca ubu bujura nta kindi. Bakimara kuyahashyira byari byiza kuko nta muntu wari ukibwa, bongeye ari uko azimye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Matsiko Gonzague, aherutse gutangariza itangazamakuru ko icyo kibazo kizwi kandi kirimo gushakirwa igisubizo kirambye.

Bifuza ko imihanda yose yacanirwa bihoraho bityo bikabarinda abajura ba nimugiriba
Bifuza ko imihanda yose yacanirwa bihoraho bityo bikabarinda abajura ba nimugiriba

Yavuze ko mu masaha ya nimugoroba hari itsinda rishinzwe kugenda rireba aho amatara yo ku mihanda atagikora, bayasimbuze ndetse n’aho atari bayashyireho.

Ati “Turimo kugenda mu mujyi tureba aho amatara adakora kugira ngo mu minsi ya vuba asimbuzwe, ndetse n’aho atari ku bufatanye na REG kugira ngo ahantu hose hagere amatara. Natwe turabizi ko aho ari haba hari umutekano. Nitumara kumenya umubare w’adakora rwose ibyo bizaba byoroshye kubikora tuyasimbuza amazima.”

Ubu ngo amatara yo ku mihanda 90 niyo amaze kumenyekana ko atagikora, ariko ngo uyu mwaka w’ingengo y’imari ukazarangira iki kibazo cyarakemutse burundu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka