Nyagatare: Barasaba ingurane y’ubutaka batuyeho nta byangombwa

Abaturage batuye hagati y’umugezi w’Umuvumba n’umuhanda wa kaburimbo kuva ahahoze Banki y’abaturage kugera Barija, ntibemerewe kubaka cyangwa kuvugurura amazu yabo kuko batuye mu manegeka ndetse mu minsi micye bashobora kuhimurwa hagakorerwa ibijyanye n’ubukerarugendo.

Ntawemerewe kubaka cyangwa kuvugurura
Ntawemerewe kubaka cyangwa kuvugurura

Aka gace gaherereye mu Midugudu ya Nyagatare ya mbere n’iya kabiri mu Kagari ka Nyagatare Umurenge wa Nyagatare.

Umujyi wa Nyagatare utaragukira hafi na gare ndetse n’isoko niho hahoze amaduka akomeye uretse ko n’ubu ari ho haboneka cyane ibikoresho by’ubwubatsi.

Mbere y’umwaka wa 2000 aka gace ni ko karimo isoko, resitora n’utubari ndetse nta n’uwatinya kuvuga ko ari ho habanje umujyi wa Nyagatare.

Uko umujyi wagiye wagukira ahandi ni nako abahasigaye bagiye basanganirwa n’amazi ku buryo bamwe batimuwe yazabasanga mu mazu.

Nyamara ariko abatuye muri aka gace basabye guhabwa ibyangombwa by’ubutaka bwabo ariko mu myanzuro ya komisiyo y’Intara y’Iburasirazuba ishinzwe gukemura ibibazo by’ubutaka yo kuwa 26 Nzeri 2023, yafashe icyemezo ahubwo cyo kwimura abantu bose batuye muri ako gace kubera ko byagaragaye ko batuye mu gishanga (amanegeka).

Raporo y’iyi komisiyo igaragaza ko hari amwe mu mazu muri aka gace yavuguruwe nta byangombwa ba nyirayo bafite, aka gace kandi byagaragaye ko kari mu gishushanyo mbonera cy’umujyi wa Nyagatare kagenewe gukorerwamo ibikorwa by’ubukerarugendo.

Iyi raporo kandi igaragaza ko igice kinini kiri mu mazi kandi hari n’ahandi imyuzure yagera mu gihe haguye imvura nyinshi, amazu atanu n’urusengero rw’abanyagatolika byagaragaye biri mu manegeka akabije (High risk zone) ndetse ngo abatuye aha hantu ntibashobora gucukura umusarane wa metero zirenze eshanu (5).

Niho hubatswe inzu igeretse ya mbere ariko yubatswe mu gishanga
Niho hubatswe inzu igeretse ya mbere ariko yubatswe mu gishanga

Komisiyo yasabye Akarere ka Nyagatare kwihutira kwimura abantu bari ahashyira ubuzima bwabo mu kaga, kuganira n’abahatuye bagakurikiza ibikubiye mu gishushanyo mbonera no gukurikirana ko hari amazu yubakwa mashya cyangwa asanwa agakurwaho.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Ubukungu, Matsiko Gonzague, avuga ko kwimura aba bantu bitarafatwaho umwanzuro cyakora yongeraho ko bakiri mu biganiro.

Ati “Turacyabiganiraho nta mwanzuro urafatwa ariko mu minsi ya vuba tuzamenya uko bizagenda.”

N’ubwo nta cyemezo kirafatwa ariko aba mbere barimurwa umwaka utaha hashingiwe ku igenzura ryakozwe n’abashinzwe imiturire mu Karere ka Nyagatare.

Ku ikubitiro imiryango irindwi bigaragara ko aho ituye hashyira ubuzima bwabo mu kaga n’urusengero rw’abanyagatolika nibo bazaherwaho n’ubwo aho bazimurirwa hataraboneka.
Ikindi ni uko mu kwimura abatuye muri aka gace nta ngurane y’ibikorwa byabo iteganyijwe.

Uru rusengero rwafashaga abakirisitu bategereye Paruwasi ariko ruri mu mazi
Uru rusengero rwafashaga abakirisitu bategereye Paruwasi ariko ruri mu mazi

Abahafite amazu benshi ntibifuza kuvuga kuri iki kibazo kuko ngo ubuyobozi butarabasubiza ku byifuzo babugejejeho ariko benshi wumva bifuza kwimurwa ari uko bahawe ingurane n’ubwo batuye mu butaka badafitiye ibyangombwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka