Nyagatare: Bamwe mu bayobozi bahagaritswe bazira nyakatsi

Bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze mu karere ka Nyagatare bahagaritswe by’abagateganyo umwe asezererwa burundu nyuma y’aho itangazamakuru rigaragarije ko muri ako karere mu murenge wa Tabagwe hakigaragara amazu ya nyakatsi.

Abahagaritswe by’agateganyo ku mirimo harimo umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tabagwe, umukozi ushinzwe imibereho myiza mu Murenge wa Tabagwe ndetse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gitengure ko mu Murenge wa Tabagwe kagaragayemo izo nyakatsi.

Uretse abo bayobozi bahagaritswe by’agateganyo mu gihe cy’ukwezi, Umuyobozi w’Umudugudu wa Nshuri wagaragayemo izo nyakatsi uko ari eshanu we yasezerewe burundu.

Byari bizwi ko guca nyakatsi byarangiranye n’umwaka wa 2011 nk’uko byari byanzuwe n’inama y’umushikirano yabaye tariki 21/12/2011.

Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare, Sabiti Fred, yavuze ko kuba abo baturage baracikanwe na gahunda yo kubakira abatishoboye byaturutse ku burangare bwa bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze.

Abo baturage bari bakiri mu nzu za nyakatsi babaye bashakiwe aho baba bacumbitse bakazaba bamaze kububakira mu gihe kitarenze iminsi icumi; nk’uko umuyobozi w’akarere ka Nyagatare yabitangaje.

Mu rwego rwo gukemura icyo kibazo vuba bazifashisha imbaraga z’abaturage batuye mu kagari ka Gitengure hamwe n’ubufasha bw’umurenge wa Tabagwe ndetse n’iz’akarere; nk’uko ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare bukomeza bubisobanura.

Niyonzima Oswald

Ibitekerezo   ( 7 )

Baziza amaherere, barikuzubakisha amafaranga yabo se? Abanyarwanda mwaretse kwirata mukemera ubushobozi buke mufite?

Magayane yanditse ku itariki ya: 24-07-2012  →  Musubize

nibyiza cyane kuko nabajya bavuga ngo ibyo biyemeje ntibigerwaho,babonye ko imvugo ariyo ngiro
Ubuyobozi bwigihugu cyacu ndabwemera cyane.

ikiza yanditse ku itariki ya: 24-07-2012  →  Musubize

nibyiza cyane kuko nabajya bavuga ngo ibyo biyemeje ntibigerwaho,babonye ko imvugo ariyo ngiro
Ubuyobozi bwigihugu cyacu ndabwemera cyane.

yanditse ku itariki ya: 24-07-2012  →  Musubize

Abandi na bo babonereho. Abayobozi bo mu nzego zose bagomba kugira gihamya ko ibyo batangamo raporo ari ukuri. Ikinyoma nka kiriya rero kigaragaza ko hari abakora ibintu babyikuraho, byabacanga bakabeshya. Nyabuneka dutahirize umugozi umwe, ibitunaniye tubjye tubivuga abandi badufashe.

Denys Basile yanditse ku itariki ya: 24-07-2012  →  Musubize

Abanyamakuru mwarakoze gutara iyi nkuru, ikanguye Ubuyobozi mugerageze mujye no mutundi tugali ndetse no mu mirenge y’Igihugu hari abaturage bakiri muri nyakatsi benshi, Ngoma, Nyaruguru,Rutsiro,Nyabihu, Rubavu why not Gatsibo hirya inyuma nyabuneka muvugire abaturage akazi keza.

ijeki yanditse ku itariki ya: 24-07-2012  →  Musubize

Ariko njye birantangaza , nono se ibyo byose bibaye ari uko ananyamakuru babivuze bakanabyerekana kuri TV. bivuga ko aho ibibazo nka biriya abanyamakuru batagera abayobozi bazaarindira ko abanyamakuru bahagera kugira ngo hagire igikorerwa abatishoboye . icyo mbona abanyarwanda tubisahtse ntacyo tutageraho ikibura ni akwirengagiza amarangamutima , ngo ni abimukira , bo se ntabwo batura heza ? mbega abayobozi b’inzego z’ibanze dufiteeeeeee

UMUGWANEZA Jeanne yanditse ku itariki ya: 23-07-2012  →  Musubize

Ndishimye nsomye iyi nkuru kuko byababaje benchi kubona hari abanyarwanda bari bakiba mu tuzu nka turiya. Congratulations ku itangazamakuru/TVR ryakoze akazi karyo neza. Ryabaye ijwi ry’abaturage.

Zacharie yanditse ku itariki ya: 23-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka