Nyagatare: Bamwe mu baturage bavuga ko abadepite nibatubahiriza ibyifuzo byabo bazabakuraho

Bamwe mu baturage bakomeje gushyikiriza inteko ishinga amategeko ibyifuzo byabo by’uko ingingo ya 101 y’itegeko nshinga ivuga kuri manda za Perezida zahindurwa, baratangaza ko abagize iyi nteko nibatubahiriza ibyifuzo byabo bazabatera ikizere kuko ari bo babashyizeho.

Kuri uyu wa gatanu tariki 15/5/2015, ihuriro ry’amakoperative y’abahinzi b’umuceri mu kibaya cy’umugezi w’Umuvumba (UCORIVAM) bashyikirije ubuyobozi bwabo amabaruwa asaba ko ingingo ya 101 y’itegeko nshinga yahindurwa kugira ngo bayigeze ku nteko ishinga amategeko.

Abahinzi b'umuceri nabo bifuza ko itegeko nshinga ryahindurwa Perezida Kagame akayobora indi manda.
Abahinzi b’umuceri nabo bifuza ko itegeko nshinga ryahindurwa Perezida Kagame akayobora indi manda.

Kantengwa Vestine umwe muri aba baturage avuga ko iterambere babona rigera ku Banyarwanda ari byo byatuma ingingo igize itegeko nshinga yahindurwa. Batanga ingero z’uko uretse kuba ibigo by’imari byaregerejwe abaturage n’umwana w’umukene yiga nta nkomyi.

Ikindi ngo nk’abahinzi b’umuceri bamenye guhinga ku buryo ifaranga ribageraho neza. By’umwihariko nk’umugore ngo yifuza ko umugore yakomeza guhabwa uburenganzira, nk’uko bimeze ubu hagenderwa ku bushobozi afite.

Nkurunziza atangaza ko yizeye ko abadepite bazakora akazi babatoreye mu kubahagararira.
Nkurunziza atangaza ko yizeye ko abadepite bazakora akazi babatoreye mu kubahagararira.

Nkurunziza Jean Damascene umuyobozi w’iri huriro, avuga ko kuba aribo bagize uruhare mu kwitorera itegeko nshinga banafite uruhare rukomeye mu kurihindura. Kuba abagize inteko ishingamategeko basubiza inyuma ikifuzo cyabo ngo baba birengagije ko nabo aribo babatoye kubahagararira bityo ngo bahita babeguza bagatora abashobora kumva ibyifuzo byabo.

Agira ati “Abagize inteko nitwe twabatoye, nibatagarura itegeko nshinga ngo turisubiremo ni uburenganzira bwacu kubakuraho tugashyiraho abatwumvira.”

Mu bindi aba bahinzi b’umuceri bashimira umukuru w’igihugu bityo bakifuza ko itegeko bitoreye ritamuzitira kongera kwiyamamaza, ni ibikorwa remezo harimo umuriro w’amashanyarazi, imihanda, ubuzima bwiza nko kwivuriza ku bwisungane mu kwivuza kuburyo ntawukirembera mu rugo, guhabwa ijambo ku bagore n’uburezi bw’umwana w’umukobwa n’ibindi. Inzandiko ihuriro ry’amakoperative zimaze kwakira ni 2226 zihanywe n’abanyamuryango bose bibumbiye mu makoperative ane y’abahinzi b’umuceri mu karere ka Nyagatare.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

baragutinda ahubwo niba abaturage babisabye kuki bitakorwa !? twebwe abaturage nitwe duhitamo buried bimeze wenda nkurugero ufite ikipe runaka ukaba ufite itegeko rivugango buri nyuma yimyaka 3 umutoza ahanduka ESE Niba umutoza yaraguhesheje ibikombe abafana ubwabo bakagusaba iritegeko urihindura kubwinyu zabo n’izikipe murirusange ubwo koko uzazuyaza!?

ferd yanditse ku itariki ya: 16-05-2015  →  Musubize

Noneho ni Mesi bavuze

sage yanditse ku itariki ya: 16-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka