Nyagatare: Bamwe mu baganga banga gukorera mu cyaro
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Imibereho myiza, Murekatete Juliet, avuga ko muri rusange Ibigo Nderabuzima byo mu Karere bifite ikibazo cy’abaganga bacye ariko by’umwihariko ibyo mu cyaro ariho hari ikibazo cyane kuko hari abahabwayo akazi bakanga kujyayo.
Ikibazo cy’ubucye bw’abaganga cyagaragaye cyane ku Kigo Nderabuzima cya Muhambo mu Murenge wa Mukama aho ku baganga umunani bagomba kuhaba hari batatu gusa.
Ibi ngo byatumye abaturage batishimira serivisi bahabwa bagahitamo kujya kuyishaka ku Bigo Nderabuzima bibegereye nk’icya Nyagahita n’icya Mimuli byose byo mu Murenge wa Mimuli.
Umwe mu baturage yagize ati “Usanga umuganga umwe ukora mu isuzumiro ari nawe ujya gutanga imiti, rimwe abantu bakagenda batavuwe kubera ubwinshi n’ubucye bw’abaganga.”
Abaturage bavuga ko ahari ikibazo cyane ngo ni muri serivisi yo kwipimisha inda ku buryo ngo hari abajya kubyara bakagira ingorane kuko batipimishije ngo bamenye uko abana bameze mu nda.
Umuforomo kuri iki Kigo Nderabuzima cya Muhambo, Munyemana Eric, yabwiye RBA ko uretse abarwayi bahabwa serivisi mbi ngo nabo bahura n’ingorane kubera ubucye bwabo.
Yagize ati “Abaganga duhari turavunika kuko umwe akora muri serivisi zirenze imwe bigatuma tubura umwanya wo kuruhuka bishoboka twabona abaza kutwunganira.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Imibereho myiza, Murekatete Juliet, avuga ko ikibazo cy’abaganga bacye mu Bigo Nderabuzima atari umwihariko wa Muhambo gusa ahubwo ngo ni ikibazo kiri rusange mu Karere.
By’umwihariko ho ngo hari n’abaganga boherezwayo bakanga kuhakorera kubera ko ari mu cyaro.
Ati “Ntabwo ariho honyine n’ahandi niko bimeze ariko Muhambo by’umwihariko hari n’abamaze koherezwayo bakanga bakagerayo bakahava ngo ni habi kure ya kaburimbo.”
Mu gukemura iki kibazo mu buryo bw’ibanze, Ibitaro bya Gatunda byamaze kubatiza abaganga batatu bazaba bunganira abari bahasanzwe mu gihe hagishakishwa abandi bazajya gukorerayo.
Akarere ka Nyagatare gafite Ibitaro bibiri, Ibigo Nderabuzima 20 n’amavuriro y’ibanze 83 harimo ane (4) yo ku rwego rwa kabiri (Second Generation) atanga zimwe muri serivisi zitangirwa mu Bigo Nderabuzima.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|