Nyagatare: Bamwe bikingirana mu bipangu ku munsi w’umuganda
Gushyira mu bikorwa itegeko rihana abatitabiriye umuganda nibyo bizatuma abaturage b’Akagari ka Nyagatare barushaho kuwitabira.
Ibi ni ibyemejwe n’ubuyobozi bw’Akagari ka Nyagatare, kuwa 31/01/2015, ubwo hakorwaga umuganda usoza ukwezi ukitabirwa n’abantu mbarwa abandi bikekwa ko baba bifungiranye mu bipangu.
Imidugudu ya Nyagatare ya mbere, iya 2 n’iya 3 niyo yagombaga guhurira hamwe mu muganda wo kubaka ibyumba by’amashuri 3 ku rwunge rw’amashuri rwa Nyagatare.
N’ubwo iyi midugudu ituwe n’abantu basaga 1000, abitabiriye umuganda ntibarengaga 100.

Umwe mu babyeyi bitabiriye umuganda utifuje ko amazina ye yatangazwa avuga ko kutitabira umuganda ari ingeso ya kera mu mujyi wa Nyagatare.
Agira ati “Kera byageze n’aho batangira kujya bajya gukura abantu mu bipangu. Jye mbona ari ugusuzugura igikorwa n’ubugande. Reba nk’ubu abana barakiga bacucitse mu ishuri, umubyeyi ntashobora gutekereza ko hakongerwa ibindi byumba abana bakiga neza? Birababaje pe!”

Nsengimana Jean Damascène ni umuturage w’Akarere ka Gicumbi umaze amezi 2 akorera mu mujyi wa Nyagatare. Agereranije n’uburyo iwabo bakora umuganda asanga Nyagatare utitabirwa, akajya inama y’uko hashyirwaho abantu bashinzwe ingo 10 buri wese akajya azana abo ayobora kuko aribwo byatanga umusaruro.
Ubuyobozi bw’Akagari ka Nyagatare nabwo bwemeza ko iki kibazo cyo kutitabira umuganda gikunze kuhaba.
Nkurunziza Joseph, umunyamabanga nshingwabikorwa wako, avuga ko ntako baba batagize ngo abantu bitabire ariko byagera ku munota wa nyuma bakabura.

Uyu muyobozi rero asanga igisubizo ari ugushyira mu bikorwa itegeko rihana abatitabira umuganda. Avuga ko bagiye kujya babarura abakoze umuganda, hanyuma abatawukoze bacibwe amande y’ibihumbi bitanu.
Uretse kuba umuganda witabiriwe n’abantu bake ugereranije n’abatuye imidugudu 3 igize umujyi, n’abake baje bamwe nta bikoresho bari bitwaje byongeye bakahagera bakererewe.
SEBASAZA Gasana Emmanuel
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|