Nyagatare: Bambuwe n’uwabijeje kubigisha amategeko y’umuhanda

Abantu bagera kuri 40 biganjemo abakora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu kuri Moto mu Murenge wa Tabagwe, bavuga ko bambuwe n’uwari wabijeje kubigisha amategeko y’umuhanda none umwaka ukaba ugiye gushira batamubona.

Uwitwa Mugisha Paul avuga ko umuntu wari wabijeje kubigisha ari uwo mu Murenge wa Tabagwe ahitwa Nyagasigati ariko ngo bamubonye ukwezi kumwe muri abiri bari bumvikanye ko azabigisha.

Ati "Amazina ye sinyibuka hashize igihe ariko ngo ni Daniel, twumvikanye kutwigisha amezi abiri. Yatwigishije kumwe nabwo mu cyumweru yazaga nka gatatu cyangwa kabiri."

Avuga ko buri wese yishyuraga amafaranga 10,000 yo kwiga na 5,000 byo kwiyandikisha.
Yifuza ko bishoboka akaboneka yabasubiza amafaranga yabo cyangwa akongera akabigisha ku batarabonye ubushobozi bwo kujya kwigira ahandi.

Agira ati "Tumuheruka tumuha amafaranga, ubu ntitwamenya aho aherereye. Bishoboka akaboneka nibura agakomeza akatwigisha cyangwa akadusubiza amafaranga yacu."

Mugisha kimwe na bagenzi be bavuga ko batigeze bamenyesha ubuyobozi ikibazo cyabo kuko ari umuntu ku giti cye atari ishuri rizwi yakoreragamo bityo no kumubona ngo bikaba bitoroshye.

Umuyobozi ushinzwe ubutegetsi mu Murenge wa Tabagwe wasigaye mu nshingano z’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, Mutamba Jane, avuga ko iki kibazo batari bakizi.

Avuga ko ariko baza kuvugana n’abafite icyo kibazo cyo kwamburwa, bashakishe uwabambuye abasubize amafaranga yabo.

Ati "Turaza gukorana n’abafite ikibazo dushake amakuru y’aho uwabambuye aherereye tumusabe kubasubiza amafaranga yabo."

Avuga ko amakosa yakozwe ari uko bakoranye n’umuntu ku giti cye udafite aho abarizwa nyamara ubundi bagakoranye n’amashuri asanzwe yigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka