Nyagatare: Bamaze amezi atanu bavoma Umuvumba kubera kubura amazi meza

Abaturage bo mu Mudugudu wa Kabare ya mbere, Akagari ka Kabare, mu Murenge wa Rwempasha mu Karere ka Nyagatare, baravuga ko bamaze amezi atanu batabona amazi meza.

Kubera kubura amazi meza, bahitamo kuvoma amazi y'umugezi w'Umuvumba (Photo:Internet)
Kubera kubura amazi meza, bahitamo kuvoma amazi y’umugezi w’Umuvumba (Photo:Internet)

Ni nyuma y’uko itiyo yabagezagaho amazi yatobotse, bakabimenyesha Ikigo gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC), ariko hakaba nta kirakorwa.

Umuturage w’Umudugudu wa Kabare ya mbere, Akagari ka Kabare, Umurenge wa Rwempasha, wakoreshaga ivomo rusange ry’uyu Mudugudu, Usengumuremyi Cassim Casimir, avuga ko mu kwezi ku Ugushyingo 2019 ari bwo itiyo igezamo amazi yatobotse.

Uyu muturage avuga ko yihutiye kubimenyesha WASAC iraza ifunga amazi kuko yangirikaga akangiza umuhanda.

Nyuma yongeye gusubira kuri WASAC kubaza igihe bazasana iyo tiyo bakongera kubona amazi meza, yizezwa ko baza kureba ikibazo bakagikemura ariko ngo amezi abaye atanu ntawe araca iryera.

Aha ni ho itiyo yatobokeye munsi gato ya robine
Aha ni ho itiyo yatobokeye munsi gato ya robine

Ati “Urabona hariya muri kiriya cyobo ni ho itiyo yatobokeye amazi asendera mu muhanda mpamgara WASAC ngo adapfa ubusa. Nasubiyeyo Manager ansanga ku muryango mubwira ikibazo ambwira ko yohereza abatekinisiye ariko amezi atanu arashize batarahagera baheruka bayafunga”.

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC), ishami rya Nyagatare, buratangaza ko butazi icyo kibazo cy’abaturage bo mu Murenge wa Rwempasha bamaze amezi atanu badafite amazi meza.

Umuyobozi wa WASAC sitasiyo ya Nyagatare, Byamugisha Bernard, avuga ko iki kibazo atakizi ndetse ko nta n’uwakimumenyesheje ariko ko agiye kugikurikirana.

Agira ati “Nakurikirana nkamenya ibyo ari byo kuko icyo kibazo nta cyo nari nzi, nta n’uwigeze akingezaho. Naza gukurikirana nkamenya ibyo ari byo”.

Nyamara abaturage bavuga ko WASAC kuvuga ko batazi icyo kibazo ari ukwirengagiza nkana.

Ivomo rusange ry'umudugudu wa Kabare ya mbere rimaze amezi atanu ritabonekamo amazi
Ivomo rusange ry’umudugudu wa Kabare ya mbere rimaze amezi atanu ritabonekamo amazi

Bugingo Emmanuel, umwe muri abo baturage, avuga ko ari we wabanje kubamenyesha ikibazo akoresheje telefone igendanwa mbere y’uko uwakoreshaga ivomo ryabo yigirayo ku cyicaro cya WASAC sitasiyo ya Nyagatare.

Urayeneza Hadija, undi muturage, avuga ko kubura amazi meza byabagizeho ingaruka kuko bakoresha ay’Umugezi w’Umuvumba mabi, ku buryo abatera indwara zirimo inzoka zo mu nda.

Agira ati “Icya mbere cy’ibanze kuva twabura amazi, tuvoma Umuvumba, twanywa tukarwara inzoka, abana b’incuke, impinja zikarwara inzoka, bikatugiraho ingaruka nyinshi”.

Ivomo rusange ry’Umugudu wa Kabare ya mbere rivomwaho n’abaturage b’imudugudu itatu igize aka Kagari, ndetse n’agace k’Akagari ka Nsheke Umurenge wa Nyagatare n’agace k’Akagari ka Gasinga muri Rwempasha.

Uretse kuba amazi yarabuze ku ivomo rusange mu Kagari ka Kabare na bamwe mu baturage bari bayafite mu ngo zabo na bo bayaheruka mu mezi atanu ashize.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka