Nyagatare: Bafite impungenge z’imyanda imenwa ku musozi ubegereye

Bamwe mu baturage b’Umudugudu wa Mirama ya mbere, Akagari ka Nyagatare, mu Murenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare bavuga ko bahangayikishijwe n’indwara zishobora kuzakomoka ku bishingwe bikurwa mu mujyi bigasukwa ku musozi ubegereye, abana bakirirwamo bashakisha ibyuma byo kugurisha.

Umusozi umenwaho ibi bishingwe uri hejuru y’Umudugudu wa Mirama ya mbere, bikamenwa ku gasozi kuko nta cyobo cyabigenewe gihari.

Ibishingwe bimenwa kuri uyu musozi ni ibikusanywa mu ngo z’abantu no mu maresitora mu Mujyi wa Nyagatare.

Aba bana barimo gushakisha ibyuma byo kugurisha.
Aba bana barimo gushakisha ibyuma byo kugurisha.

N’ubwo abana umunyamakuru wa Kigali Today yasanzemo birutse bakamuhunga, abari baragiye ihene bicaye ku ruhande bo bamubwiye ko bajyamo bishakira ibyuma byo kugurisha, uretse ko ngo hari n’abarya ibisigazwa by’ibiryo byasagutse mu maresitora.

Umwe mu baturage utifuje ko amazina ye yatangazwa avuga ko bafite impungenge z’indwara zishobora gukomoka kuri uyu mwanda kubera ko abana babo bawirirwamo. Uretse n’ibyo ngo amashashi n’amacupa y’amazi agiye kubasanga mu mudugudu kuko atwarwa n’umuyaga.

Abana babonye umunyamakuru wa Kigali Today n'abandi bari kumwe bahita biruka.
Abana babonye umunyamakuru wa Kigali Today n’abandi bari kumwe bahita biruka.

Turatsinze Coleb, umukozi w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe ubujyanama mu mategeko akaba n’umuvugizi w’akarere avuga ko hari gahunda yo kubaka ikimoteri rusange kizashyirwamo iyi myanda, ariko mu gihe bitari byakorwa bakangurira ubuyobozi bw’uyu mudugudu gukumira abana kujya muri ibi bishingwe kugira ngo hirindwe indwara.

Kubaka iki kimoteri ngo bizakorwa vuba kuko rwiyemezamirimo watsindiye iryo soko yamaze kumenyeshwa. Iki kimoteri kizubakwa ku nkunga y’umushinga LVWATSAN 2 (Lake Victoria Water Supply and Sanitation Program icyiciro cya 2).

Umuyaga urenda kugeza amashashi n'amacupa mu ngo z'abaturage.
Umuyaga urenda kugeza amashashi n’amacupa mu ngo z’abaturage.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka