Nyagatare: Bacitse kuri burusheti kubera gutinya kurya imbwa
Bamwe mu baturage mu Mirenge ya Nyagatare na Karangazi, bavuga ko bacitse ku kurya inyama zokerejwe mu tubari zizwi nka burusheti (Brochettes), kubera gutinya ko bashobora guhabwa iz’imbwa.

Hashize amezi agera kuri atatu, abantu bikekwa ko baturuka ahitwa mu Gikorosi na Kanguka mu Kagari ka Mbare Umurenge wa Karangazi, bagenda mu nzuri bagamije kwiba imbwa cyangwa se bakazigura n’abashumba.
Umuturage w’Umudugudu wa Gihorobwa wababonye, avuga ko bagenda ari bane bafite imbwa bigaragara ko barimo guhiga inyamanswa ariko mu by’ukuri bagamije kugira izo biba.
Yagize ati “Hashize icyumweru mpuye nabo mu ifamu bagenda babiri babiri kandi bose bafite imbwa, bigaragara ko barimo guhiga ariko mu by’ukuri ahubwo bashaka imbwa biba.”
Akomeza agira ati “Nkigera mu rugo numvise ngo imbwa ya Kiiza barayitwaye, hashize akanya tubona imbwa inyuzeho yiruka ibacitse na bo bayiri inyuma bayirukansa, ariko bageze ahari abaturage basubira inyuma.”
Sabiti Bosco, avuga ko hashize ibyumweru bibiri imbwa ye ibuze ariko ibura ryayo akarigereka ku wo yari yasigiye inka.
Ati “Inka nazisizemo umwana hari aho nari ngiye, ngarutse imbwa ndayibura mubajije ambwira ko atazi aho iri ariko nyuma naje kumenya ko ahubwo yayigurishije.”
Imbwa ni itungo rigurwa nk’ayandi yose
Umuturage wo mu Mudugudu wa Gihorobwa Akagari ka Rutaraka utashatse ko amazina ye atangazwa, avuga ko yahuye n’abantu mu rwuri rwe bakamubwira ko baturutse Kanguka kandi bashaka imbwa zo kugura, ndetse aranabagurisha n’ubwo ngo bamuhaye macye.
Agira ati “Bambwiye ko bagura imbwa mbereka iyanjye bampa 5,000Frs, ndayibaha. Gusa icyantunguye bansabye aho bayibagira ndahabereka, barayibaga batwara inyama.”
Si uyu wenyine kuko no mu Mudugudu wa Mugari Akagari ka Rutaraka, umushumba yagurishije imbwa ya shebuja, bamuha ibihumbi 8,000Frs, barayijyana.
Uyu yakomeje kubeshya shebuja ko imbwa ihari, ahubwo ko igiye mu baturanyi n’ubwo hashize icyumweru bikamenyekana ko yayigurishije.
Imbwa baguze cyangwa bibye bazibagira mu nzuri zirimo ibihuru, cyangwa se mu mirima y’ibigori inyama bakazitwara mu mifuka.
Uwitwa Nzabonimpa Jean Baptiste, avuga ko yagiye mu murima we w’ibigori asanga harimo uruhu rw’imbwa ndetse n’umutwe wayo, ku buryo byamuteye ubwoba bwo kongera kuwusubiramo ari wenyine.
Bamwe bacitse ku kurya inyama burusheti mu tubari kubera gutinya guhabwa imbwa
Uwaganiriye na Kigalitoday ariko akifuza ko amazina ye atashyirwa mu itangazamakuru, yavuze ko icyamuteye impungenge ari uko kenshi usanga aho bamanika ihene babaze udashobora kubona umutwe wayo cyangwa ibinono.
Avuga ko ashingiye ku kuba yaramenye ko hari abantu biba imbwa, byongeye akaba atakibona umuwe w’ihene cyangwa ibinono byayo, byatumye acika kuri burusheti (brochette).
Yagize ati “Ubundi aha mu Kimaramu, nakundaga kuharya burusheti kuko ni ho nywera agacupa ariko ntiwabaza mucoma ngo akwereke umutwe w’ihene cyangwa ibinono byayo. Inshuro namubajije yambwiye ko umutwe yawugurishije abagiye kuwurya, nkibaza nti mbere ibi bitaraduka ko umutwe nawubonaga?”
Akomeza agira ati “Bijyanye n’uko nzi abantu bibwe imbwa n’uwayigurishije, nahise ncika ku nyama kugira ngo ntazarya imbwa yo gatsindwa.”
Uyu yifuza ko abayobozi b’Imidugudu irimo utubari botsa inyama, bajya bagenzura aho hantu ku buryo ba nyiri utubari bajya bagaragaza icyemezo cy’uko itungo ryapimwe, kuko abenshi bazana itungo bakabaga nta veterineri waripimye.
Ahantu hakekwa izi nyama z’imbwa zotswa zigahabwa abakiriya ziswe ihene, ni mu Gikorosi muri Ryabega ndetse na Kanguka mu Kagari ka Mbare Umurenge wa Karangazi, ariko hakaba n’abakeka ko ahitwa mu Kimaramu, mu Mudugudu wa Kamagiri, Akagari ka Kamagiri Umurenge wa Nyagatare na ho zishobora kuba zihokerezwa.
Ohereza igitekerezo
|