Nyagatare: Babonye umupaka biyemeza kutazongera kunyura mu nzira zitemewe

Abaturage b’Akarere ka Nyagatare by’umwihariko abo mu Murenge wa Rwempasha n’ibice biwegereye, barasezeranya ubuyobozi ko batazongera kunyura mu mazi bajya mu Gihugu cya Uganda, kuko babonye umupaka.

Umupaka mushya uhuza u Rwanda na Uganda
Umupaka mushya uhuza u Rwanda na Uganda

Babitangaje ku wa Gatatu tariki ya 05 Nyakanga 2023, ubwo hafungurwaga ku mugaragaro umupaka wa Rwempasha-Kizinga, uhuza u Rwanda na Uganda.

Abaturage bo mu Murenge wa Rwempasha bashakaga kujya muri Uganda, byabasabaga kunyura Kagitumba cyangwa Buziba mu Murenge wa Tabagwe.

Hari ariko bamwe bahitagamo kunyura mu nzira zitemewe mu mugezi w’umuyanja, utandukanya ibihugu byombi.

Jurunali Fredrick wo mu Kagari ka Rugarama, Umurenge wa Rwempasha, umwe mu bahise bahabwa uburenganzira bwo kwambukiranya umupaka, yavuze ko yanejejwe no kuba uyu mupaka wafunguwe kuko bigiye kubafasha gusurana n’abavandimwe babo bari mu Gihugu cya Uganda.

Abaturage bishimiye ifungurwa ry'uyu mupaka kuko bizoroshya ubuhahirane
Abaturage bishimiye ifungurwa ry’uyu mupaka kuko bizoroshya ubuhahirane

Ikindi ngo uyu mupaka uzabafasha mu buhahirane hagati y’abaturage b’Ibihugu byombi, ndetse n’ubucuruzi.

Ati “Tuzajya duhahayo ibitoki, ubundi inka zaburaga uko zambuka kandi zicururizwa muri Uganda, urumva ko ari inyungu kuri twe, tuzabona isoko ry’inka nabo batuzanire ibitoki n’ibindi twakenera.”

Manishimwe Jacques avuga ko kuba umupaka ufunguwe agiye kubona uko akora ubucuruzi bw’ibiribwa, kandi atanyuze mu nzira zitemewe.

Yagize ati “Byangoraga kwambuka aha hakurya kandi hariyo imari nko gucuruza ibitoki, umuntu akajya kurangurayo ndetse n’ibindi bicuruzwa byemewe, nkaba nabijyana i Nyagatare ndetse na hano iwacu tukabona uko twiteza imbere.”

Uyu avuga ko hari abajyaga mu Gihugu cya Uganda bakoresheje inzira zitemewe, aho banyuraga mu mugezi w’umuyanja bamwe ngo bakanagwamo.

Aba mbere baje kwaka serivisi kugira ngo bajye muri Uganda
Aba mbere baje kwaka serivisi kugira ngo bajye muri Uganda

Yizeje ubuyobozi ko batazongera kunyura mu nzira zitemewe, kuko bamwe bazisigagamo ubuzima bwabo.

Mu kiganiro na RBA, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare, bwasabye abaturage gukoresha uyu mupaka mu buryo bwemewe, bakirinda kuwunyuzaho ibicuruzwa bitemewe nka caguwa, ariko by’umwihariko basabwa kutongera kunyura mu nzira zitemewe bazanye ibicuruzwa bitemewe cyangwa kubyinjiza mu Gihugu mu buryo bwa magendu.

Abaturage ba Uganda baje gusura aho bazajya bahererwa serivisi ku ruhande rw'u Rwanda
Abaturage ba Uganda baje gusura aho bazajya bahererwa serivisi ku ruhande rw’u Rwanda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka