Nyagatare: Babiri bafatanywe inka 39 bikekwa ko zibwe muri Uganda

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Mutarama 2023, Police ikorera mu Karere ka Nyagatare, yafashe Tuyisenge Hassan w’imyaka 24 w’Umunyarwanda na Nabasa Ezra w’imyaka 32 y’amavuko w’Umugande, bafite inka 39 bikekwa ko zibwe mu Gihugu cya Uganda.

Izi nka zibwe muri Uganda zizanwa mu Rwanda
Izi nka zibwe muri Uganda zizanwa mu Rwanda

Aba bombi bafashwe saa munani n’igice z’amanywa, bafatirwa mu Mudugudu wa Kaburimbo, Akagari ka Nyamikamba, Umurenge wa Gatunda, nyuma y’amakuru yari amaze gutangwa n’abaturage.

Amakuru akimenyekana, Polisi ku bufatanye na DASSO, bashakishije aho izo nka zaba ziherereye babasha kuzibona ndetse n’abakekwaho kuziba bakazizana mu Rwanda banyuze mu nzira zitemewe, barafatwa.

Abakekwaho kuziba muri Uganda bakazizana mu Rwanda, bahise bafungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gatunda mbere y’uko bashyikirizwa RIB, inka nazo zikaba zajyanywe ku biro by’Umurenge wa Gatunda mu gihe hagishakishwa nyirazo kugira ngo azisubizwe.

Abakekwaho ubwo bujura bafashwe
Abakekwaho ubwo bujura bafashwe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka