Nyagatare: Babeshywe ubushobozi bw’uruganda

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’uruganda rukora kawunga rwa Nyagatare, Twiringiyimana Jean Chrysostome, avuga ko zimwe mu mbogamizi zituma uruganda rudakora bijyanye n’ubushobozi bari biteze byatewe no kubeshywa na rwiyemezamirimo warwubatse utarubahirije amasezerano bagiranye kuko yubatse urukora toni 20 ku munsi nyamara bari barumvikanye kubaka urukora toni 30 ku munsi.

ibi Yabitangarije mu kiganiro Ubyumva ute giherutse gutambuka kuri KT Radio ku mikorere y’Inganda zitunganya umusaruro uva ku buhinzi n’ubworozi.

Avuga ko mu kubaka uruganda bumvikanye na rwiyemezamirimo ko bifuza urukora toni 30 ku munsi ariko rutangiye gukora batungurwa no kubona ubwo bushobozi ntabwo ahubwo rufite uburi munsi y’ubwo bifuzaga.

Yagize ati “Uruganda rwacu twarwubatse dufite intego ko ruzajya rukora toni 30 ku munsi ariko twatengushywe na rwiyemezamirimo warwubatse kuko mu masezerano twagiranye yagombaga kubaka urukora toni 30 ariko yubaka urukora toni 20 ku munsi, yaradutengushye kuko atubahirije amasezerano.”

Mu zindi mbogamizi harimo ikibazo cy’ubuhunikiro butoya bijyanye n’umusaruro w’ibigori uboneka mu Karere, imashini yumisha, ubumenyi bucye bw’abakozi mu bijyanye n’inganda ndetse n’inganda ntoya zitunganya kawunga zikaba zinahenda abaturage mu kugura umusaruro wabo.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, ivuga ko mu nganda 1,119 zihari mu Gihugu, 119 ari inini naho izisigaye zikaba intoya n’iziciriritse mu mibare iheruka ngo zikaba zaratanze umusaruro ungana na 21% by’umusaruro mbumbe w’Igihugu.

Ikindi ni uko izi nganda ntoya n’iziciriritse zongerera agaciro umusaruro ukomoka ku buhinzi uboneka mu Turere dutandukanye tw’Igihugu ngo arizo zitanga akazi ku bantu benshi.

Cyakora ariko ngo izi nganda ntizikora bijyanye n’ubushobozi bwazo bitewe n’ibibazo bitandukanye birimo igishoro n’icyuho mu bumenyi ku bazicunga umunsi ku wundi nk’uko bisobanurwa na Fred Mugabe Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ushinzwe iterambere ry’inganda.

Ati “Hari izifite ibibazo bijyanye n’igishoro ku buryo batabasha kugura umusaruro wose ashaka waba uboneka imbere mu Gihugu cyangwa hanze yacyo, ikindi hari n’imicungire aho usanga abayobozi bazo baba batarabonye amahugurwa ahagije cyangwa badafite ubumenyi mu byo gucunga inganda.”

Nanone ariko ngo inganda ntoya n’iziciriritse zifite ikibazo cyo kugera ku buziranenge cyane izitunganya ibiribwa.

Uruganda rwa kawunga rwa Nyagatare rwubatswe ku bufatanye bw’ihuriro ry’amakoperative y’abahinzi b’ibigori ba Nyagatare, UNICOPROMANYA, ifitemo imigabane ingana na 37.7% n’Akarere ka Nyagatare gafitemo imigabane ya 62.3%.

Uru ruganda rukaba rwarubatswe hagamijwe kongerera agaciro umusaruro w’ibigori uboneka mu Karere ka Nyagatare hakaboneka ibiryo by’abantu ariko n’iby’amatungo ku buryo abaturage batongera kujya guhaha akawunga mu Gihugu cya Uganda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka