Nyagatare: Babangamiwe n’imbwa zizerera zikanateza urusaku
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, avuga ko bagiye gukora igenzura rigamije kureba ko aborozi b’imbwa bubahiriza amabwiriza ajyanye n’ubu bworozi.

Abitangaje mu gihe, abagenda n’abatuye mu Mujyi wa Nyagatare binubira izerera ryazo ndetse mu bice bimwe na bimwe zikaba zibabuza gusinzira kubera urusaku rwazo.
Gasana, avuga ko mu mezi atatu ashize habayeho gusuzuma uko ikibazo cy’imbwa giteye muri rusange mu Mirenge yose ndetse banaganira n’abazitunze ndetse hafatwa n’ingamba zijyanye no kuzitaho.
Avuga ko byatanze igisubizo ku izerera ryazo cyakora ariko ngo ubu bagiye kugenda urugo ku rundi ku batunze imbwa kugira ngo barebe ko ingamba zafashwe zubahirizwa.
Ati “Ubundi hari amabwiriza agenga umuntu woroye imbwa. Mu mezi atatu ashize twarebye uko ikibazo cyazo giteye mu Mirenge yose ndetse tunaganira n’abazoroye ndetse byanatanze igisubizo cyiza ariko ubu tugiye gusuzuma tureba ko buri wese yubahiriza ingamba yihaye.”
Nyamara abatuye mu Mujyi wa Nyagatare agace kegereye Urwunge rw’amashuri rwa Nyagatare, bavuga ko babangamiwe n’imbwa cyane mu masaha y’ijoro kuko zidatuma basinzira.
Ruhunga Andre, avuga uretse kubabuza gusinzira ngo zinabangamira urujya n’uruza rw’abantu cyane mu masaha ya mu gitondo dore ko ngo abo zisuzuguye cyane abarimo abanyeshuri zibirukansa.

Ati “Ikibazo kirahari kuko ziramutse zinakuriye ntaho wabaza kuko ni abakire ntacyo wavuga, wasanga uwo urega ariwe uregera. Mu cyumweru gishize nazikijije abanyeshuri zabatangiriye haruguru aha zari zigiye kubarya, zari imbwa zigeze nko kuri 20.”
Yifuza ko ubuyobozi bwabafasha bukaganira n’aboroye imbwa zikareka kubangamira abaturage.
Mu Mujyi rwagati ho guhera mu masaha ya mu gitondo ziba ziwuzenguruka ku buryo hari abaturage bitera impungenge ko zishobora kugira uwo zarya dore ko benshi bazibona bakazihunga.
Umwe mu baturage asaba ubuyobozi kubafasha hakaboneka igisubizo kirambye cyazo hakiri kare aho gutegereza ko hari uwo zirya bakabona kugishaka.
Yagize ati “Imbwa ishobora kurya umuntu ugasanga abantu bavuga ngo niko Imana yabishatse, ntabwo byari bikwiye hakabaye kurinda abaturage mbere y’uko ikibazo kivuka.”
Abatunze imbwa ubundi basabwa kuzitaho ntizive mu ngo, zikazirikwa ndetse zikanakingizwa ibisazi.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Izo mbwa rwose natwe Barija B zatuzengereje,Aho zituma tutumva n’abajura bari kumena inzugi kubera urusaku rwazo.Rwose ni muturwaneho🙏🙏🙏
Izo mbwa rwose natwe Nyagatare mu mudugudu wa Barija B,zatuzengereje,Aho zituma tutumva n’abajura bari kumena inzugi kubera urusaku rwazo. Reba nko 14/10/2024 Natesheje abajura bari bari kumena urugi rw’umucuruzi,kuri 15/10/2024 baragaruka nongera mbambona bamaze gutunda ishuro imwe inzoga z’ibyuma bagarutse kwikorera ibindi(kuko Ari nabotike)Rwose ni muturwaneho🙏🙏🙏
Muraho,
Ntekerezako mu kinyarwanda batavuga kworora imbwa,bavuga kuzicirira.