Nyagatare: Arifuza inkunga y’ingoboka, imitungo afite itayimwemerera

Mutungirehe Annonciate wo Kagari ka Gikundamvura Umurenge wa Karama avuga ko amaze amezi ane akuwe ku rutonde rw’abahabwaga inkunga y’ingoboka kubera ngo gutanga amakuru ku bitagenda mu bitangazamakuru nyamara ubuyobozi bukavuga ko ibyo bitamubuza guhabwa ibigenerwa abandi ahubwo inkunga yayikuweho bitewe n’amabwiriza mashya ko ufite umutungo yakuramo ibimutunga atayemererwa.

Mutungirehe ubusanzwe azwi cyane mu bitangazamakuru nka Annonciata w’Igikundamvura. Mu mwaka wa 2005 yatemaguwe n’umuntu abaturage bamumukiza ataramumaramo umwuka ariko amuca ikiganza cy’ukuboko kumwe.

Afite abana babiri ariko nabo ngo batamwitaho kuko n’inzu atuyemo yayubakiwe na Leta nk’utishoboye byongeye akaba afite ubumuga. Avuga ko abayeho nabi kuko nta murimo abasha kwikorera.

Ati “Mba mu rugo jyenyine, nta mwuzukuru, mfashwa na rubanda, ugize impuhwe anzanira amazi, undi akamfurira, ubundi kenshi nafashijwe n’abayobozi b’Umurenge uko bagiye basimburanwa.”

Annonciate w’imyaka 62 y’amavuko, avuga ko ubufasha aba bayobozi bamuhaga ahanini yari inkunga y’ingoboka kuko atabasha kugira undi murimo yikorera.
Nyamara ngo muri Kamena uyu mwaka, abayobozi bashya b’Umurenge bahise bamukura ku rutonde rw’abahabwa iyi nkunga ngo azira kuvuga mu bitangazamakuru ibitagenda neza.

Yagize ati “Batetse umutwe wo kumvana kuri ayo mafaranga ngo mvugira kuri Radio, Mana yanjye kuva kera bakimara kuntema havuye abayobozi barindwi uyu ni uwa munani ahari, inama yabereye Kabuga narabivuze babishinga gitifu ngo azaza gukurikirana ibibazo byanjye none amezi abiri arashize, gusa aba ashaka no kumfasha ariko gitifu wacu w’Akagari na sosiyare (Social), wo ku Murenge barangura.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama, Ntirenganya Paulin, avuga ko kuba avugira ku maradiyo ari uburenganzira bwe kandi nta muyobozi wabishingira ngo yime umuntu serivisi.

Avuga ko kuba yarakuwe ku nkunga y’ingoboka byatewe n’amabwiriza mashya ya LODA avuga ko ufite imitungo yamubeshaho atajya ku rutonde rw’abayihabwa.

Ati “Uriya mubyeyi ni uko adashaka kubyumva ariko afite ubutaka bumwanditseho. Amabwiriza mashya ya LODA agaragaza ko umuntu ufite ubutaka cyangwa indi mitungo aba atemerewe gufata inkunga y’ingoboka kuko aba ari mu kiciro cy’ababyaza umusaruro ibyo bafite.”

Amwizeza ko mu gihe hazaboneka andi mahirwe ku bafite ubumuga azashyirwa ku rutonde ariko ubu bitashoboka kuko afite umutungo yabyaza umusaruro urenze uw’inkunga akeneye.

Hagendewe ku mabwiriza ya LODA yasohotse muri Nyakanga 2023, urugo ruhabwa inkunga y’ingoboka rugomba kuba rudafite umuntu n’umwe ushoboye gukora kandi nta handi rufite rukura ibitunga umuryango; kuba rukennye cyane, rukaba rufite umuntu gusa ushobora gukora ariko wita ku muntu ufite ubumuga bukabije wo muri urwo rugo.

Ufite ubumuga agomba kuba afite ikarita itangwa na NCPD y’icyiciro cy’ubumuga (cya 1 cyangwa icya 2) cyangwa se byemejwe n’inteko rusange y’abaturage; Kuba urugo rumaze nibura amezi atandatu (6) rutuye muri uwo mu Murenge; Kuba urugo ruyobowe n’umwana uri munsi y’imyaka 18 kandi nta handi rufite rukura ibitunga abagize umuryango; Urugo ruyobowe n’umuntu ukiri mu ishuri, w’ingaragu utarengeje imyaka 25 kandi urwo rugo rukaba nta bandi barurimo bashoboye gukora nta n’ikindi kintu rukuraho ibitunga abarugize.

Muri aya mabwiriza kandi umuntu ushoboye gukora uvugwa ni ufite imyaka hagati ya 18 na 64 ariko nanone umuntu ufite imyaka hagati ya 18 na 25 wiga igihe cyose ntabarwa nk’ushoboye gukora.

N’ubwo bigaragara ko Mutungirehe Annonciate afite ibyangombwa by’ubutaka bw’ahantu hatatu, hose uhabaze havamo hegitari imwe yuzuye, we ntiyemera cyangwa ahakane ko adatunze ubwo butaka ahubwo avuga ko kubugira bitakamubujije amahirwe yo gukomeza gufashwa kuko atabasha kubuhinga kubera ubumuga afite, nk’uko byemezwa n’ikarita yatanzwe n’Inama nkuru y’Abafite ubumuga (NCPD), igaragaza ko afite ubumuga bwo mu kiciro cya kabiri akaba ubumuga afite bufite uburemere bwa 15%.

Mu murenge uyu mubyeyi atuyemo hamaze kugaragara abantu 80 na we arimo bavuga ko barenganyijwe kuko bo bumva bujuje ibisabwa bituma bahabwa inkunga y’ingoboka. Umuyobozi w’uyu murenge avuga ko hateganyijwe ubugenzuzi ngo harebwe niba nta waba yararenganyijwe koko bityo nawe asabirwe kujya mu bahabwa inkunga.

Ku rundi ruhande ariko, umuyobozi wa Loda Madamu Nyinawagaga Claudine avuga ko n’ubwo hariho amabwiriza, adakurikizwa buhumyi kuko harebwa akantu ku kandi ndetse hakanagenzurwa ko n’uwaba yujuje ibisabwa adafite ubundi buryo bwamufasha kubaho cg se undi muntu wamwunganira maze Leta ikita ku badafite ukundi babigenza ariko abagira ukundi babaho nabo bakunganira Leta.

Madamu nyinawagaga yibukije abagize umuryango kurangwa n’urukundo no gufashanya kugira icyo umwe adashoboye kwikorera ukibashije amufashe bityo abagowe n’ubuzima babone uko babaho kandi bihereye mu muryango kuko ari wo zingiro rya byose.

Mu Karere ka Nyagatare, abantu 2,100 uyu mwaka ni bo bahabwa inkunga y’ingoboka ingana na 7,500 ku kwezi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka