Nyagatare: Arashinjwa kwandagaza abana amanika amanota y’ibizamini ku ivomo
Mu gihe Habyarimana Jean Claude yibwira ko agirira abana neza abafasha kumenya uko bitwaye mu bizamini, byababaje abana barangije amasomo yabo ku mashuri ya Nsheke mu murenge wa Nyagatare kuko bavuga ko babibona nko kubandagaza.
Kuba Habyarimana ari perezida wa komite y’ababyeyi b’abana biga ku mashuri abanza ya Nsheke bituma abana bavuga ko yari akwiye gushaka ukundi abagezaho amanota yabo atayamanitse ku ivomo.
Kirabo, umwe muri abo bana agira ati “Niba yari yatugiriye impuhwe, nka Perezida w’ababyeyi yagombye kuba yaregereye ababyeyi bacu akagenda ababwira ati dore uko mwana wanyu yakoze ariko ntadushyire ku karubanda.” Uyu mwana akomeza avuga ko bibagiraho ingaruka kuko abantu birirwa babavuga. Ibi akabifata nk’igisebo ku bana batsinzwe.
Habyarimana we avuga ko kubera ko aho akorera hari internet yakuye ayo manota kuri internet agamije kurinda abana n’ababyeyi gutonda umurongo kuri internet bajya kuyareba.
Bamwe muri abo babyeyi na bo ntibabyakiriye neza kuko bavuga ko gutsinda cyangwa gutsindwa k’umwana byagombye kuba ibanga ry’umwana. Bityo bakavuga ko igikorwa cya Habyarimana kigayitse kandi cyabababaje.
Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cya Nsheke, Mugarura Eugene, avuga ko iki kibazo atari akizi ariko ko bidakwiye ko amanota y’abana amanikwa ahabonetse hose. Kuri we ngo Habyarimana Jean Claude yagombye kuba yarayazanye bakayamanika ku kigo.
Tariki 19/01/2012 ni bwo hatangajwe amanota y’ibizamini bisoza amashuri abanza ndetse n’icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye ndetse ayo manota ahita ashyirwa no ku rubuga rwa internet rw’inama y’igihugu y’ibizamini.
Ubusanzwe, buri mwana agira nomero ye y’ibanga ashobora kwifashisha mu gihe akeneye kureba amanota ye ku rubuga rwa internet rw’inama y’igihugu y’ibizamini akaba nta wundi ushobora kuyamenya cyeretse uwo yahaye iyo nomero.
Kugirango abone amanota y’abana biga kuri icyo kigo, Habyarimana yakoresheje code y’ikigo anagendera ku y’umwana we wigaga kuri icyo kigo cya Nsheke.
Byari biteganyijwe ko tariki 23/01/2012 abayobozi b’ibigo ari bwo bazajya gufata urutonde rw’abanyeshuri bahawe hanyuma abana bakaba bageze ku bigo bagomba kwigaho bitarenze tariki 6 Gashyantare 2012.
Niyonzima Oswald
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|