Nyagatare: Arasaba ubufasha bwo kuvuza umwana we umaze imyaka ine amugaye

Umubyeyi witwa Uwiringiyimana Beathe wo mu Mudugudu wa Rwagisangabo, Akagari ka Rugazi, Umurenge wa Katabagemu mu Karere ka Nyagatare, arasaba ubufasha bwatuma avuza umwana we Habamahirwe Jonas umaze imyaka ine afashwe n’ubumuga bw’ingingo.

Habamahirwe Jonas ufite imyaka 16 ubu ntabasha kugenda cyangwa kugira icyo akora kuko ingingo zitagikora
Habamahirwe Jonas ufite imyaka 16 ubu ntabasha kugenda cyangwa kugira icyo akora kuko ingingo zitagikora

Uwiringiyimana avuga ko umwana we mbere yari muzima akora imirimo nk’abandi, ndetse ngo akaba yaranigaga yijyana ku ishuri.

Avuga ko ageze mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza, ari bwo yatangiye kugaragaza uburwayi, birangira atakibasha kugira icyo afata ndetse no kugenda birahagaragara.

Ati “Yafashwe avomesha akadomoro ka litiro 10. Nabimenye ari uko akagarura yagatuye hasi kamenetse, muha aka litiro eshanu bigera n’aho atabasha guterura aka litiro imwe. Namutumaga kwahira ubwatsi akananirwa kubutema akigarukira, agera n’aho ambwira ko atabasha kugenda”.

Uwiringiyimana umaze imyaka 10 atawe n’umugabo babyaranye abana babiri, avuga ko yajyanye umwana we ku kigo nderabuzima cya Katabagemu bamwohereza ku bitaro bya Ngarama na byo bimwohereza ku bitaro bya CHUK.

Ngo ageze CHUK na bwo yoherejwe mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe, ariko ntiyajyayo kubera ubushobozi buke.

Agira ati “Nageze i Kigali banyohereje i Kanombe bisanga sinzabona itike ingarura mpitamo kwitahira sinavuza”.

Uwiringiyimana ngo yatangiye kujya atekerwa umutwe n’abiyita abavuzi bakoresheje imiti gakondo. Avuga ko hari benshi bazaga bakamubwira ko ubwo burwayi bworoshye kubuvura, ariko birangira burushaho gukomera.

Avuga ko uko umwana akomeza gukura ari na ko uburwayi bukura, ku buryo yabuze uko yabigenza.

Ati “Aho bigeza ni ah’abagiraneza kuko jye nta bushobozi nabona, kuko urumva na mbere navunywe no kwitegera. Keretse ari indwara ivurirwa hano Nyagatare yenda cyangwa i Ngarama. Ndi umukene nariyakiriye ntakundi nabigenza”.

Uwiringiyimana avuga ko abarizwa mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe, ariko igikomeye akaba ari ukubasha kwiyishyurira ubwisungane mu kwivuza.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Nyagatare Dr. Maj. Ernest Munyemana, avuga ko nta muntu ukwiye kugumana umurwayi mu rugo ahubwo amujyana kwa muganga ibindi akajya mu buyobozi bukamufasha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka