Nyagatare: Amezi 5 ashize abarimu badakora akazi batsindiye

Abarimu 23 mu karere ka Nyagatare bamaze amezi 5 badakora akazi bemerewe nyuma y’ipiganwa.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza, Musabymariya Domitille, avuga hari ibyo bari bakirimo gutunganya.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza, Musabymariya Domitille, avuga hari ibyo bari bakirimo gutunganya.

Umwarimu utashatse ko amazina ye atangazwa, avuga ko yatsinze ikizamini cyo kwigisha mu mpera z’Ukuboza 2015 ariko bikaba bigeze muri iyi Gicurasi atarashyirwa mu mwanya ngo atangire akazi.

Gutsinda ibizamini ntibashyirwe mu kazi ngo byamugizeho ingaruka zirimo no guhungabana mu bukungu.

Ati “Urumva maze kujya ku karere incuro zigera ku 10 kubaza kandi ntanga itike itari munsi y’ibihumbi bitandatu by’amafaranga y’u Rwanda buri uko ngiye. Amafaranga yanshizeho kandi byatumye ntajya no kwishakira ibiraka kuko nari ntegereje akazi.”

Abayobozi b’ibigo by’amashuri na bo ngo abarimu bake bafite bakora bavunika cyane.

Iyakaremye Dieudonné, Umuyobozi wa Cyondo Technical School, avuga ko abura abarimu bane n’abakozi babiri bashinzwe imyifatire y’abanyeshuri.

Umuyobozi wa Cyondo Technical School, Iyakaremye Dieudonne, avuga ko abura abarimu 4 n'abashinzwe imyifatire y'abanyeshuri 2.
Umuyobozi wa Cyondo Technical School, Iyakaremye Dieudonne, avuga ko abura abarimu 4 n’abashinzwe imyifatire y’abanyeshuri 2.

Ngo kuva uyu mwaka w’amashuri watangira, abanyeshuri ntibagira abashinzwe imyifatire kandi biga bacumbikirwa mu kigo.

Agira ati “Abashinzwe imyifatire twihemberaga twarabasezereye umwaka ushize dutegereza abazoherezwa n’akarere. Kugeza ubu ntabo twari twabona, ni ukwirwanaho (arrangement). Hari abarimu twongereyeho iyi nshingano.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza, Musabyemariya Domitille, avuga ko gutinda gushyira abarimu mu kazi byatewe n’uko basanze ubuyobozi bwacuye igihe butarabateguriye amabaruwa.

Yongeraho ko hari n’ibibazo by’abataremeraga amanota babonye bisaba kubanza gukemurwa, ndetse n’abari mu kazi badafite amabaruwa akabajyanamo.

Ati “Twasanze ibizamini byarakozwe ariko bivugwa ko hari ibitaragenze neza, tubanza gucukumbura. Hari n’abari mu kazi badafite amabaruwa akabajyanamo, tubanza gushyira ibintu ku murongo, ubu byatunganye.”

Nubwo aba banyeshuri ba Cyondo Technical School biga, ngo ntibagira abita ku myifatire yabo.
Nubwo aba banyeshuri ba Cyondo Technical School biga, ngo ntibagira abita ku myifatire yabo.

Uyu muyobozi avuga ko hari n’abo basanze bari mu kazi bahemberwa impamyabumenyi zirenze izo bafite ndetse n’abadafite amabaruwa abemerera akazi kandi bakora.

Kabana Christophe ushinzwe uburezi mu Karere ka Nyagatare avuga ko abarimu 10 bafite impamyabumenyi z’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (A0) na 13 bafite iz’icya mbere (A1) bazahabwa amabaruwa abajyana mu kazi mu cyumweru gitangira kuri uyu wa 16 Gicurasi 2016 ngo kuko hari ibigisuzumwa.

Abarimu 68 bagomba kwigisha mu mashuri abanza bafite impamyabumenyi rusange z’amashuri yisumbuye (A2) bo bahawe amabaruwa abashyira mu kazi tariki 9 Gicurasi 2016.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

Kuki abayobozi Nyakubahwa ababuza kurya ruswa ntibumve kandi bidindiza iterambere nukubera iki?.Nyagatare ikwiye kwitabwaho mumitangire ya serivise.

elias yanditse ku itariki ya: 2-07-2016  →  Musubize

Abayobozi babifite mushingano zabo bajyerajyeze bacyemure icyo kibazo kbsa birababaje kuba watsindira akazi ugategereza igihe kingana gutyo ,Nyagatare make collection please

alias yanditse ku itariki ya: 18-05-2016  →  Musubize

abo bagabo bombi nibo bica ibintu byose tuzabarega kwa nyakubahwa perezida wa repuburika nibwo byakemuka

alias yanditse ku itariki ya: 17-05-2016  →  Musubize

Kabana Christopher arabeshya we na Hakizimana Martin akarere barakamunze mbese ntiwabyumva ntibashobora guhamgara kuko bashyizemo ababahe magana ane

alias yanditse ku itariki ya: 16-05-2016  →  Musubize

Nyagatare ruswa muburezi yazambije ibintu, abanyeshuri babarirwa mubihumbi bamaze hafi ibihembwe bibiri batiga kubera amakosa yumuntu utanyurwa numushahara agashaka kurya 300000 byumuchomeur, turabasa ubuvugizi nkitangazamakuru abakoze amanyanga bagakurikiranwa bahamwa nicyaha bakirukanwa mukazi kugirango hatazabaho nuwongera kutekereza kubikora kandi dufite ibimenyetse byerekanako bariye akantu(ruswa)

alias yanditse ku itariki ya: 16-05-2016  →  Musubize

Ni ikibazo ntituzi aho amanota meza azava pe !!

Alias yanditse ku itariki ya: 15-05-2016  →  Musubize

Mu bigo byose nta barimu buzuye .Ejo performance niba mbi barenganye abantu .Amezi 5abantu batakamba ngo bahabwe abarimu wapi.Sinzi amaherezo.

Alias yanditse ku itariki ya: 15-05-2016  →  Musubize

Birakomeye .si cyonyo gusa,abanyeshuri ntibiga mu bigo byinshi kubera ayo makosa.birababaje

Alias yanditse ku itariki ya: 15-05-2016  →  Musubize

Nyagatare mutuvuganire twararenganye cyane twakoze exam mu kwa 12 turatsinda bagiye gutanga akazi bagaha abafite amanoto macye nibwo twabareze barabagarura niyo mpamvu wumva batinze bigezaho, nibongera kugishyiramo amanyanga kubera gushaka akantu(ruswa) tuzabarega bakurikiranwe

alias yanditse ku itariki ya: 15-05-2016  →  Musubize

Nyagatare Niko yabaye uwakubwirs imyanya bamamaje muri Dec 2015 twaradepoje aliko nubu amaso yaheze mukirere.NGO ntibarashotoristinga. ukibaza iyo Mirenge bashakiraga abkozi uko ibayeho kumara amezi 6 bikakuyobera. Nihahandi ha Nyagatare!!!!!!

alias yanditse ku itariki ya: 15-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka