Nyagatare: Amashuri atanu yafunzwe abayarereragamo bajya mu gihirahiro

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare burasaba ababyeyi b’abana bigaga mu bigo by’amashuri biherutse guhagarikwa kubera gukora mu buryo butemewe ko bafatanya n’inzego z’ibanze mu gushakira abana babo ahandi bajya kwiga ba nyiri amashuri nabo bagasabwa gushaka ibyangomba no gukosora ibyo basabwe.

Amashuri yafunzwe ahuriye kukuba yose ashingiye ku matorero
Amashuri yafunzwe ahuriye kukuba yose ashingiye ku matorero

Babisabwe mu gihe kuri uyu wa mbere tariki ya 06 Gashyantare 2023, amashuri atanu ashingiye ku matorero ya gikirisitu mu Tugari tubiri tw’Umurenge wa Nyagatare, afunzwe kubera ngo gukora mu buryo butemewe n’amategeko.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Imibereho myiza, Murekatete Juliet, avuga ko amashuri yafunzwe ni ayarenze ku mabwiriza kuko ubundi ngo ugiye gushinga ishuri yandikira NESA akamenyesha n’Akarere hakarebwa ko yujuje ibisabwa.

Banyiri aya mashuri rero ngo ntibanyuze muri izo nzira, baza kumenyekana mu bugenzuzi bwakozwe bugamije gushakisha abana bashobora kuba biga ariko amashuri bigamo atagaragara.

Aya mashuri ngo niho yabonekeye arasurwa ndetse ba nyirayo basabwa binyuze mu mabaruwa, guhagarara mbere y’uko igihembwe cya kabiri gitangira.

Basabwe gushyira isima hasi kugira ngo abana bigire ahantu hari isuku
Basabwe gushyira isima hasi kugira ngo abana bigire ahantu hari isuku

Ibi ngo ntibyubahirijwe ari nayo mpamvu ayo mashuri yafunzwe ndetse abayobozi bayo basabwa gufatanya n’inzego z’ibanze mu kubonera abana ibindi bigo by’amashuri bajya kwigaho mu gihe bo bataruzuza ibyangombwa.

Ariko nanone ngo ababyeyi bagiye kuganirizwa uburyo bafatanya bakiyubakira ishuri rifite ibyangombwa. Ati “Abana bigagamo ubuyobozi bw’amashuri yabo mu byo biyemeje ndetse ku bufatanye n’inzego z’ibanze ko abo bana batabura aho bajya kwiga, hari ibigo bibiri bihegereye nabyo byigenga kandi bifite imyanya turi gukurikirana ngo tumenye ko abo bana bamaze kugera muri ayo mashuri.”

Akomeza agira ati “Ikindi ni uko duteganya kuhakorera inama n’ababyeyi tubabwire impamvu Ikigo cyafunzwe ariko tunabashishikariza gufatanya kuko biranashoboka bakagira ishuri ryemewe kugira ngo abana babone aho bigira kuko bifuzaga ko bigira aho ngaho.”

Ku bijyanye n’abana bato bigaga mu mashuri y’incuke, uyu muyobozi avuga ko aho bigiraga haramutse hatunganyijwe byihuse, abana bakwemererwa kongera kwiga.
Yagize ati “Hari n’amarerero y’abatoya, aho yakwigira haboneka baramutse bakinze ariya madirishya bakahakora neza, turareba ikiciro ku kiciro turebe aho abana bashobora kwigira kandi birashoboka.”

Aha basabwe gushyira amadirishya mu mashuri abana bigiramo
Aha basabwe gushyira amadirishya mu mashuri abana bigiramo

Naho banyiri amashuri basabwe kunyura mu nzira zemewe bagasaba ibyangombwa hanyuma agakomorerwa akongera agakora.

Nyamara, umwe mu bayobozi wa rimwe mu mashuri yafunzwe, utifuje ko amazina ye atangazwa, avuga ko ishuri rye rimaze igihe rikora ariko mu ntangiriro z’igihembwe cya kabiri aribwo basabwe mu magambo ko bagomba kuvugurura ibyumba by’amashuri bikaba bigari kuko n’ubwo bitarimo ubucucike ariko bigomba kuzuza ibipimo byagenwe.

Uyu ubwe ngo yandikiye ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyagatare abusaba kumwihanganira abanyeshuri bagakomeza kwiga ndetse no muri iyo baruwa yiyemeza ko naba atarasoza ibyo yasabwe igihembwe cya gatatu atazakira abanyeshuri.

Ati “Babitubwiye mu magambo nta nyandiko ngo tuvugurure, nandikiye Umurenge ibarwa mbabwira ngo mumfashe iki gihe gihembwe kimwe turi turashaka amafaranga yo kuvugurura, igihembwe gitaha nituba tutaragera ku ntego abana be kuzatangira kuko babitubwiye n’ubundi abana baratangiye.”

Ababyeyi b’abana cyane abari munsi y’imyaka itanu bo bavuga ko bari mu gihirahiro kuko aya mashuri yari abafatiye runini.

Umudugudu wa Kimaramu uribo abana benshi kuburyo ukeneye ishuri ry'abana bakiri bato
Umudugudu wa Kimaramu uribo abana benshi kuburyo ukeneye ishuri ry’abana bakiri bato

Bavuga ko ishuri ribegereye rya Leta irya GS Kamagiri kandi bikaba bitashoboka ko abana bato bagerayo n’ubwo ngo nta myanya rigifite kuko ibyumba byigirwamo byamaze kuzura.

Umwe ati “Abana bamwe ni bato ntibafata iyi kaburimbo ngo bagere Nkerenke kuko ni bato, n’ababasha kugerayo amashuri yahoo yaruzuye nta mwana bakira, batubabarire amasuku akorwe abana biga ariko abana bacu bataba ba mayibobo, urabona umudugudu wose wuzuye abana barandagaye, Ikigo cya Nkerenke cyaruzuye, niba cyaruzuye se bakeneye ko abana bacu bicara?”

Amashuri yafunzwe mu Mudugudu wa Kimaramu, Akagari ka Kamagiri ni ane yose akaba yari ashingiye ku matorero ya gikirisitu naho irindi rikaba riherereye mu Mudugudu wa Mugari Akagari ka Rutaraka naryo rishingiye ku itorero, by’umwihariko ryo rikaba rimaze imyaka irenga itanu rikora kuburyo abanyeshuri ba mbere bahakoreye ibizamini bisoza amashuri abanza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka